The Ben na Massamba bagiye gutaramira urubyir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

Massamba yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y'Abanyarwanda muri Canada.

Yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutaramira urubyiruko rubarizwa muri Canada, mu ndirimbo zitsa cyane ku gukunda Igihugu no kurinda ibimaze kugerwaho.

The Ben agiye gutaramira muri Canada mbere y'uko akomeza imyiteguro yo kurushinga n'umukunzi we Uwicyeza Pamella. Ku wa 15 Ukuboza 2023, nibwo azatanga inkwano mu muryango wa Pamella, bakore ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Hari amakuru avuga ko Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi ari m bazatanga ikiganiro muri iri huriro ry'urubyiruko muri Canada, aho azava yerekeza muri gihugu cya Australia muri gahunda ze.

Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by'ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

[Umurongo w'ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn

Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.

The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo kurushinga

Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada nyuma ya Nzeri 2023


Urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba muri Amerika y'Amajyaruguru rugiye guhurira mu nama y'iminsi ibiri izahuriza hamwe abagera ku 2000





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136398/the-ben-na-massamba-bagiye-gutaramira-urubyiruko-rwabanyarwanda-muri-canada-136398.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)