The Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yasabye Abanyarwanda imbabazi z'uko ageraho agafata umwanya agahugira mu bindi agasa n'uteye umugongo umuziki cyane kandi ari inshingano ze na zo.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe na bamwe bibaza icyo uyu muhanzi ahugiyemo gituma amara imyaka 2 nta ndirimbo n'imwe asohora kandi ataranigeze atangaza ko yawusezeye.

Ubwo yari ageze mu Rwanda avuye muri Amerika gutaramirayo, The Ben yavuze ko hari ibindi bintu atashyira mu itangazamakuru aba ahugiyemo ariko bimwinjiriza.

Ati "Na byo ni ibanga, ni ibintu bwite, ni akazi nkora ku ruhande ariko ni byo bidufasha gukomeza kuba abo turi bo no gusunika ibyo dukora."

Yakomeje asaba Abanyarwanda imbabazi kubera ko ajya ahugira mu bushabitsi bwe akibagirwa ibyo umuziki umusaba.

Ati "Hari ukuntu abafana igitutu cya bo ntakigenderaho ariko na none hari ukuntu nkigenderaho. Ndisegura ku Banyarwanda bose si abafana ba The Ben gusa ahubwo Abanyarwanda bose muri rusange kuba njya mvanga ubushabitsi bwanjye nkibagirwa ibyo umuziki unsaba."

Yakomeje abizeza ko mbere y'ubukwe bwe buri mu Kuboza 2023 azaba yasohoye indirimbo nshya kandi bazakunda cyane.

Ati "ndabasezeranya ko uyu mwaka ndetse utararangira nubwo mfite stress z'ubukwe ariko hagomba kugira akantu kaba, birashoboka ko indirimbo izasohoka mbere y'ubukwe."

Imyaka 2 igiye kuzura The Ben nta ndirimbo nshya ashyira hanze, aheruka "Why" yakoranye na Diamond Platnumz yasohotse muri Mutarama 2022.

The Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda kuba amaze igihe kinini nta ndirimbo asohora



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yasabye-imbabazi-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)