Ni igitaramo cyakurikiye ibiganiro byatanzwe ku ngingo zitandukanye zirimo gukunda igihugu, kwereka aba-diaspora amahirwe ari mu ishoramari ry'u Rwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kongera kurebera hamwe bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw'igihugu.
The Ben werekeje muri Canada ku itariki 20 Ugushyingo 2023 kugirango abone umwanya uhagije wo gukorana n'itsinda ryitwa abasangirankweto ryamufashije ku rubyiniro yaraye ataramiye abarenga 2000 abasiga batanyuzwe kuko wabona badashaka kumurekura.
 The Ben yaririmbye indirimbo ze zabaye ikimenyabose ku bakunda umuziki nyarwanda zirimo 'I am in Love' imyaka 11 isohotse. Iyi ndirimbo yayiteye abari muri sale barahaguruka baririmbana ijambo ku rindi. Bamwe bageragezaga gufata amashusho muri telefone zabo bazasigarana nk'urwibutso. Yageze kuri 'Habibi' yasohotse mu myaka 6 ishize asuhuza abafana mu ntoki bamwe bakanga kumurekura. Ni nayo ndirimbo yasorejeho abasezeye baramwegera agenda abaramutsa badashaka ko batandukana.
REBA UKO MASAMBA, KENNY SOL NA THE BEN BATARAMIYE ABARENGA 2000 MURI CANADA
Ni mu gihe Masamba Intore yaririmbye indirimbo zikumbuza Aba-diaspora u Rwanda. Yateye indirimbo ye yitwa Hobe Hobe Ab'iwacu Muraho asanga bayizi kumurusha. Ni indirimbo yumvikanisha ko abanyarwanda bakwiriye gukunda iwabo.
 Ati:'Umuntu udakunda iwabo ubundi akunda iki? iyo wicaye iwacu mu Rwanda ni nko kwibera mu ijuruâ¦'. Ubwo yateraga iyi ndirimbo abari muri sale bateze amaboko barayibyina ari nako bafata amashusho y'urwibutso bazasigarana.
Masamba Intore yaherukaga muri Canada ku itariki 08 Nzeri 2023 ubwo yahuraga n'abayobozi ba Diaspora nyarwanda iba muri iki gihugu
Abarenga 2000 bari bishimiye The Ben
Yateye Habibi abibutsa ibihe by'urukundo
The Ben yaririmbye 'I am in Love' imaze imyaka 11 isohotse abari muri sale barahaguruka
The Ben yaririmbye abafana bacana amatoroshi ya telefoni zabo
The Ben agomba kugaruka ku itariki 28 Ugushyingo agakomeza imyiteguro y'ubukwe butegerejwe ku matariki 15-23 Ukuboza 2023.