Tonzi yashyize hanze indirimbo 'Ndakwizera' y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, Tonzi yavuze ko ayishyize hanze mu bihe byo gushima Imana akaba ayituye umuntu wese wizera Yesu nk'Umwami n'umukiza ndetse akaba ari n'indirimbo bafitanye amateka.

Ati: "Ni indirimbo dufitanye amateka kuko ibihe nayikozemo numvaga nuzuye amashimwe yo ku rwego rurenze, ntabona uko nsobanura yo kuba ndi umunyamugisha kuba mfite Imana nk'inshuti ihebuje, ngahamya ntashidikanya ko ariyo nshuti nziza, inshuti yanjye magara mubihe byose, yankunze urukundo ruhebuje".

Akomeza agira ati "Nayiririmbaga no muri studio numva guhamya ko Imana ari iyo kwizerwa kuko ntawayizeye ngo imutenguhe ndi umuhamya ndabibona, mbibamo umunsi ku munsi. Iyo wubatse ku rutare ari rwo Kristo, imiyaga iraza akakurwanirira, akakuzuza amashimwe (Abakolosayi 2:6-7)".

Tonzi kandi akomeza ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. Agira ati: "Ndashimira cyane umuntu wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo isohoke, ndashimira Producer twayikoranye Sam muri River studio, uwakoze amashusho Eliel Filmz, abagaragaye muri video;

Aho nayikoreye, abamfasha bose kugira ngo inkuru nziza ikomeze yamamare ndabashimira cyane, Alpha entertainment, abanyamakuru, ibitangaza makuru byose bidufasha kugeza ubutumwa kuri benshi, Camarade Pro, See Muzik mwarakoze cyane".

"Ndashimira inyarwanda cyane muri amaboko akomeye mugufasha abahanzi kugeza inkuru ku isi yose, ndabashima iteka, muri abafatanyabikorwa beza".

Tonzi asoza ashishikariza abantu gukomeza kumva indirimbo 'Ndakwizera' ndetse bagakomeza no kwizera Imana mu byo dukora byose. Yahishuye ko ari gutegurira abakunzi be Album ya 9, gahunda zose ziyerekeyeho akaba azazishyira hanze vuba.

Reba indirimbo 'Ndakwizera' ya Tonzi

">


Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya 'Ndakwizera'


Tonzi ari gutegurira abakukunzi be  Album ya Cyenda (9) izzajya hanze mu gihe kitarambiranye


Tonzi, umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zifasha abantu kwakira agakiza, kujya mu mwuka no gufasha abantu kumenya ibyiza by'Imana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136899/tonzi-yashyize-hanze-indirimbo-ndakwizera-yabantu-bose-bizera-yesu-nkumwami-numukiza-136899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)