TUBAKUMBUZE ! Irebere amafoto ya Zari na Diamond Platnumz mu gihe cyabo baryohewe n'urukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihe byiza Zari yagiranye na Diamond Platnumz gusa turabinyuza mu mafoto.

 

Imibereho y'ibyamamare itandukanye cyane n'imibereho y'abantu bari mu Isi isanzwe ku buryo n'uburyo bitabwaho nabyo bitandukanye cyane n'ubw'abandi.

Zari Hassan na Diamond Platnumz , babanye igihe kirekire kuko bombi babyaranye abana babiri aribo, Nillah na Princess Tiffah.Aba bana umuhungu n'umukobwa ni abatoni kuri se nk'uko byagiye bigaragara mu mashusho n'ingendo bagiye bakorana na se harimo n'urwabazanye mu Rwanda muri Trace Awards.

 

N'ubwo habayeho gutandukana kandi, Diamond Platnumz na Zari Hassan baracyari inshuti na cyane ko bo ubwabo bagiye babyihamiriza guhera umunsi , Zari na Shakib batumira Simba mu bukwe bwabo gusa nyuma bikaza kuvugwa ko atagiyeyo nubwo nta gihamya gifatika kibigaragaza.

 

Nyuma yo kumutumira, Zari yahishuye ko Simba , yamusabye guhura ndetse akanamuhuza n'umugabo we mushya Shakib Cham Lutaaya wamusimbuye.Ibi ntabwo byatinze kuko baje guhura ndetse bagasangirira hamwe banaganira nk'uko bo ubwabo babigaragaje mu mashusho yanyujijwe kumbuga nkoranyambaga zitandukanye.

 

ESE UMUBANO WA ZARI NA DIAMOND WARI UMEZE GUTE KU BURYO ATEKEREZA KO BAKOMEZA KWEGERANA CYANE ?


Diamond yagiye avuga ko Zari ari inshuti ye kuko ngo amufitiye abana kandi abana be na nyina [Mama Dangote ],  akaba aricyo kintu cyiza cyigeze kimubaho.Dimond yatandukanye na Zari ubwo yashinjwaga kumuca inyuma hamwe na Tanasha Donna.

Zari Hassan kuri ubu ari kumwe na Shakib Lutaaya

The post TUBAKUMBUZE ! Irebere amafoto ya Zari na Diamond Platnumz mu gihe cyabo baryohewe n'urukundo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/tubakumbuze-irebere-amafoto-ya-zari-na-diamond-platnumz-mu-gihe-cyabo-baryohewe-nurukundo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)