U Rwanda ruronka ubudacuka! Grammy Awards ish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera za 2022 umuyobozi mukuru wa Grammy Awards, bwana Harvey Mason Jr, yari i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya GUBA(Grow,, Unite, Build Africa) byari bitanzwe ku nshuro ya 13. Muri Nzeri 2022 Mbabazi Rosemary wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco yagiranye ibiganiro na Harvey Mason Jr bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Ni ibiganiro byaje nyuma y'uko uyu mugabo aganiriye n'Urwego rw'igihugu rw'Iterambere'RDB'.


Inkuru dukesha allafrica.com  ivuga ko u Rwanda rushobora kuzakira itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards mu 2025 cyangwa se mu 2026 bitewe n'umwaka ubuyobozi bwa Recording Academy itegura Grammy Awards uzaba wemeranyije na Leta y'u Rwanda.


Kigali ni umwe mu mijyi 5 yo mu bihugu by'Afurika yatoranyijwe mu mijyi ishobora kwakira ibirori bya Recording Academy itegura Grammy Awards. Ni ibihembo bimaze imyaka 64 bibera i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.


 Muri Afurika hatoranyijwe imijyi 5 ishobora kwakira ibi birori. Kigali (Rwanda), Johanesburg(South Africa), Nairobi (Kenya), Lagos na Abidjan (Nigeria). Iyi mijyi niyo izatoranywamo umwe uzaberamo Grammy Awards. 


Abidjan yatoranyijwe nk'umujyi uzaba urimo icyicaro cya Grammy ku bahanzi b'Abanyafurika bo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.


 Kugeza ubu Beyonce niwe ufite Grammy nyinshi dore ko yibitseho 32. Abahanzi bo muri Afurika 12 barimo Angelique Kidjo wibitseho Grammy 5 nibo batwaye ibi bihembo bifatwa nk'ibya mbere mu Isi y'umuziki. 


Mariam Makeba (South Africa) niwe wabaye inkomarume mu 1966 atwara igihembo cya mbere cya Grammy agikesheje album yise 'An Evening with Makeba/Belafonte.'


 

Grammy Award iba ikoze muri zahabu




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136253/u-rwanda-ruronka-ubudacuka-grammy-awards-ishobora-kubera-i-kigali-136253.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)