U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 4 mu irushanwa ryo Koga Nyafurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4 mu irushanwa ry'Akarere ka 3 muri Afurika ryo Koga rya 'Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023' ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ryegukanywe na Uganda.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya munani, ryari ryitabiriwe n'abakinnyi basaga 260 barushanyijwe mu bikorwa 144 binyuze mu bwoko butanu bwo koga; Makeri, Rukomatanyo, Gukura umusomyo, Bunyugunyugu no gukorera hamwe nk'ikipe (Relay).

Abakinnyi bitabiriye barimo abari munsi y'imyaka 12, abafite imyaka 13-14, abafite imyaka 15-16 n'abafite imyaka 17 gusubiza hejuru mu bahungu n'abakobwa.

Ikipe y'Igihugu ya Uganda yasoreje ku mwanya wa mbere n'amanota 3206, ikurikirwa n'iya Tanzania n'amanota 2753, Kenya iba iya gatatu n'amanota 1843,5 mu gihe u Rwanda rwegukanye imidali 21 muri rusange, rwabaye urwa kane n'amanota 1348.

Ibindi bihugu byakurikiyeho ni u Burundi (1291), Afurika y'Epfo (622), Eswatini (162), Eritrea (109), Djibouti (95,5) na Ethiopia (61).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo, ubwo hasozwaga irushanwa, u Rwanda rwegukanye imidali itandatu irimo umwe wa Zahabu watwawe na Uwajeneza Fiston mu koga metero 100 Makeri mu batarengeje imyaka 12.

Indi itanu y'Umuringa (Bronze) yatwawe n'ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 no muri metero 200, Umuhoza Uwase muri metero 100 Makeri, Oscar Peyre Cyusa mu gukura umusomyo muri metero 50 ndetse n'ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 mu batarengeje imyaka 14.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 4



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-ku-mwanya-wa-4-mu-irushanwa-ryo-koga-nyafurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)