Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro ukomeye ku mukinnyi wagombaga gutandukana n'iyi kipe mu minsi micye iri imbere bishimisha benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro ukomeye ku mukinnyi wagombaga gutandukana n'iyi kipe mu minsi micye iri imbere bishimisha benshi

Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports Yousef Rharb wagombaga gusohoka muri iyi kipe bitewe n'imyitwarire ye itari myiza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo byamaje kwemezwa ko azaguma muri iyi kipe.

Hari hashize iminsi micye Youseff bivuzwe ko we na Mugadam Abakar Mugadam bazatandukana na Rayon Sports mu gihe kitari burenge ukwezi kumwe gusa, ariko ubuyobozi bwamaze kumubabarira ndetse akomeje imyitozo n'abandi bakinnyi

Mugadam Abakar Mugadam we gutandukana nayo bisa nk'ibyamaze kwemezwa bitewe ni uko atagikora imyitozo ngo yerekane ko yisubiyeho nkuko mugenzi we Youseff yabikoze.

Ibi bije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo hashize yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 2-1 nubwo itari ifite abakinnyi igenderaho barimo Mitima Issac ndetse na Madjaliwa.



Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-mukinnyi-wagombaga-gutandukana-niyi-kipe-mu-minsi-micye-iri-imbere-bishimisha-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)