Uko Bruce Melodie yakuranye agahinda gakomeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo bavuze 'Ikinyusi', uhita wumva igikweto cyashaje kandi cyacitse ndetse cyanataye agaciro. Ku muntu wese wakinnye umupira akiri umwana iri jambo nta kuntu yaba atarizi. Wasangaga abana bakina umupira, ukumva bamwe baravuze ngo "uriya yazanye igikweto cy'ikinyusi", mu kumvikanisha ko inkweto ze zishaje cyane.

Cyangwa se nk'igihe abantu barimo kugenda, ukajya kumva ukumva umwe aravuze ngo "Dore kiriya gikweto cy'ikinyusi cyashaje". Hari n'abandi bana ku ishuri uzumva basererezanya bavuga ngo "Dore uriya yambaye igikweto cy'ikinyusi cyacitse".

Ikinyusi ubundi mu magambo make ni igikweto cyashaje. Hanyuma Bruce Melodie we avuga ko kera agitangira muzika ye, abantu bajyaga bamwitiranya n'igikweto gishaje "Kinyusi", akumva bimuteye agahinda gakomeye.

Mu mashusho mato yanyujijwe ku rukuta rwa Intagrama rwa 1:55AM, Melodie yagize ati: "Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi Yanga niwe wajyaga abinyita nkajya numva agahinda karanyishe. Ikinyusi ariko uracyumva?, ni igikweto cyacitse. Hanyuma ugaca ku muntu, ngo ni umufana wawe, yarangiza ngo 'Kinyusi Melodie', ibintu byanteraga agahinda gakomeye".

Nubwo Melodie yahuraga n'ibyo bigeragezo, avuga ko bitigeze bimuca intege kuko yemera ko izina ari irikujije umuntu. Agira ati: "Ariko ubu ngubu njyewe aho mpagaze, narabyemeye izina ni irikujije, ahubwo ngiye no kuzarishyira kuri Bio ya Instagram yanjye, nge nitwa Kinyusi Melodie kuko ntabwo bikintera ipfunwe n'isoni".

Bruce Melodie, ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda batajya bahisha amateka ashaririye banyuzemo mu rugendo rw'umuziki. Mu biganiro byinshi yagiye yumvikanamo, agaruka ku buzima bugoye n'imbogamizi yanyuzemo mu gihe yihiringaga mu muziki kugeza n'aho avuga ko yigeze gukora imwe mu mirimo y'ingufu ariko we afite icyo ashaka. 

Avuga ko kuba isi nta kintu itamwigishije, ari byo bituma yicisha bugufi akumva ko byose bishoboka bikanamutera n'imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Kuva muri izo mbogamizi zose kugeza kuri ubu, Melodie ari mu bahanzi bayoboje inkoni y'icyuma muzika nyarwanda ndetse bimirije imbere kuyambutsa imipaka ikagera ku rwego mpuzamahanga, dore ko yanabitangiye. 

Bruce Melodie yakoranye n'abahanzi bakomeye mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, harimo Harmonize (Tanzania) bakoranye Totally Crazy; Khaligraph Jones (Kenya) bakoranye Sawa Sawa; Eddy Kenzo (Uganda) bakoranye Nyoola; Double Jay na Kirikou Akili (Burundi) bakoranye Inzoga n'ibebi, n'abandi.

Kuri ubu afite indirimbo yitwa 'When She Is Around' yakoranye n'umunyabigwi Shaggy ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Jamaica. Iyi ndirimbo iri kuvugisha n'iyonka bitewe n'uduhigo ikomeye kwesa.

Abakomeye bari kuyumva mu modoka zabo, mu birori n'ahandi. Niyo igezweho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse iri kwandikwa n'ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku isi, urugero ni Rap Tv. Ni ibintu Melodie avuga ko yishimira bidasanzwe.


Bruce Melodie yahishuye agahinda yakuranye bamuhimba "Kinyusi"

Reaba indirimbo Inzoga n'ibebi ya Double Jay na Kirikou bafatanije na  Melodie 

">

Reba indirimbo "Totally Crazy" ya Melodie na Harmonize

Reab indirimbo "Sawa Sawa" ya Melodie na Khaligraph Jones

">

Reba indirimbo "Nyoola" ya Melodie na Eddy Kenzo

">

Reba indirimbo ya Melodie "When She Is Around" ari kumwe na Shaggy

">

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136099/uko-bruce-melodie-yakuranye-agahinda-gakomeye-ko-kwitwa-kinyusi-136099.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)