Uko Bruce Melodie yasimbutse ngo ajye kureba Shaggy ubu bawubanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko muri 2008 akirimo kwishakisha mu muziki yabuze amafaranga yo kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo biba ngombwa ko asesera akinjira.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss FM yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuriyemo na Shaggy aho bagarukaga ku ndirimbo aba bombi bakoranye "She's Around".

Melodie yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yabona amafaranga yo kwinjira muri iki gitaramo ariko biranga kuko no kubona ayo kurya byari ingume, gusa yaje kurwana inkundura asesera mu bantu birangira yinjiye.

Ati "byari 2008. Nari nkiri wa muhungu muto ukirimo kwishakisha mu muziki numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali, icyo gihe nta mafaranga yo kwishyura itike nari mfite, naraseseye ndinjira. Ndashima Imana ko uyu munsi ndi kumwe na Shaggy."

Icyo gihe kwinjira mu gitaramo cya Shaggy cyabaye mu myaka 15 ishize, amafaranga make yari ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda.

Melodie akaba ari muri USA aho yitabiriye ibitaramo bya 'iHeartRadio Jingle Ball Tour' bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n'Ikigo cy'Imari cyitwa Capital One, na Shaggy arimo.

Bruce Melodie na Shaggy bakaba baraye bataramiye mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena, bazagaruka ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Miami muri Amerant Bank Arena.

Melodie yavuze ko bwa mbere ajya kureba Shaggy mu gitaramo byasabye gusesera



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-bruce-melodie-yasimbutse-ngo-ajye-kureba-shaggy-ubu-bawubanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)