Uko Bruce Melodie yigeze kubura tike imwinjiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Melodie yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss Fm iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko ubwo  mu mwaka wa 2008 akiri umusore wari ukiri kwishakisha mu muziki ibintu bitaracamo akirwana n'ayo kurya, Shaggy yaje gutaramira i Kigali ariko icyo gihe ntabwo yari afite amafaranga yo kwishyura tike ngo yinjire mu gitaramo nk'abandi  ngo ajye kureba umuhanzi yakuze afana.

Nk'umuntu wese uba afite amatsiko  yo guhura n'umuntu w'igitangaza kuri we, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ajye kumureba kabone nubwo nta mafaranga yari afite amwinjizayo. Icyo gihe tike ihendura  yari ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda 10,000 Frw.

Melodie avuga ko icyo gihe yarwanye inkundura hanyuma birangira aseseye mu bantu arinjira areba Shaggy yari yarihebeye ndetse yanakuze afana kugeza igitaramo kirangiye. 

Umunsi Shaggy yazaga gutaramira mu Rwanda, hari tariki ya 13 Ukuboza 2008. Icyo gihe muri iyo myaka uyu muhanzi Shaggy yari ku rwego rwo hejuru,afite indirimbo zatwaye imitima y'abatari bake ku Isi.

Icyo gihe aza gutaramira mu Rwanda, yari yatumiwe na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda. Icyo gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Petit Stade cyitabirwa n'abantu.

Kuri ubu, Melodie ari muri Amerika aho agiye gutaramana n'uyu muhanzi yakuze afana baherutse gukorana indirimbo 'When She's Around' ndetse ikaba ari nayo yabaye ikiraro kimwambutsa kikamukandagiza muri Amerika bwa mbere.

Bruce Melodie  yahuye imbona nkubone na Shaggy bwa mbere , ibintu avuga ko ari inzozi ze zabaye impamo.


Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy

">


Mu mwaka wa 2008 ubwo Shaggy yazaga kuririmbira mu Rwanda




Abantu bari bakubise buzuye


Ibyishimo byari byose ku banya Kigali


Shaggy i Kigali muri 2008


Melodie yavuze ko ubwo Shaggy yazaga i Kigali muri 2008, yabuze amafaranga yo kwishyura tike imwinjiza  mu gitaramo


Shaggy ni umwe mu bahanzi bakomeye  ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137023/uko-bruce-melodie-yigeze-kubura-tike-imwinjiza-mu-gitaramo-cya-shaggy-i-kigali-137023.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)