Uko byagenze ngo umusifuzi Nsabimana Celestin na Nonati bakure amata ku munwa Nshuti Innocent (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda umusifuzi yanze igitego cyagiyemo yanakemeje, yisubiraho ku munota wa nyuma.

Bwa mbere biba hari tariki ya 22 Mata 2023 mu mwaka w'imikino wa 2022-23, mu mukino w'umunsi wa 26 Police FC yatsinzemo APR FC 2-1.

Gusa muri uyu mukino hari igitego cya Police FC cyanzwe n'abasifuzi. Igitego cya 3 cyari gitsinzwe na Iyabivuze Osée, umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yarakemeje ariko nyuma gato yo kuvugana n'umusifuzi wa 4 Ngabonziza Jean Paul wari uhawe ubutumwa na Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w'igitambaro ko habayeho kurarira aracyanga. Byateje imvururu kuko na Ndagijimana Peace Eric wari umusifuzi wa kabiri w'igitambaro ku ruhande byabereyeho atigeze amanika.

Uyu munsi nabwo ibisa nk'ibi byongeye kuba mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 wahije APR FC na AS Kigali bakanganya 1-1.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium havutse kutumvikana nyuma yo kwanga igitego cya kabiri cya APR FC cyari gitsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 83.

Nshuti Innocent winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Sharaf Eldin Shiboub ntabwo yaje kweneranya n'umusifuzi wanze igitego cye.

Uyu rutahizamu warimo ufasha ikipe ye kubona igitego cy'intsinzi, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 83, yakinnye umupira n'umutwe acomekera Mbaoma mu rubuga rw'amahina, uyu rutahizamu w'umunya-Nigeria yirambuye akora kuri uyu mupira ariko asa nugonganye n'umunyezamu Pascal wa AS Kigali, umupira wahise usanga Nshuti Innocent ahita ashyira mu rushundura.

Celestin na Nonati wari umusifuzi wa mbere w'igitambaro bahise bemeza iki gitego, abakinnyi ba APR FC barakishimira birarangira n'abakinnyi ba AS Kigali batwara umupira mu kibuga hagati ngo batangize umukino.

Muri iyo minota ni nako havurwaga Mbaoma n'umunyezamu Pascal bagaragazaga kubabara, gusa Mbaoma byari byarangiye na Pascal na we basaga nabasoje.

Nsabimana Celestin na Bwiriza Raymond Nonati bakoze akanama gato bahise banzura ko nta gitego cyabaye kubera ko Mbaoma yakoreye ikosa umunyezamu wa AS Kigali.

Nyuma gato mu minota y'inyongera, Nonati yongeye gusifura penaliti ya APR FC itavuzweho rumwe, gusa Nshuti Innocent yayihushije. Umukino warangiye ari 1-1.

Ahavuye ikosa bavuze ko Mbaoma yakoze
Nshuti Innocent yahise atsinda igitego
Nonati (ibumoso) na Celestin (iburyo) nyuma bakoze inama
Bibazaga niba mu gutsinda igitego nta kosa ryabayemo
Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y'izamu...
Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y'izamu...

AMAFOTO: SENDEGEYA Jules



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-umusifuzi-nsabimana-celestin-na-nonati-bakure-amata-ku-munwa-nshuti-innocent-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)