Uko uyisize si ko ejo uyisanga! Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abatari bake (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko uyisize uyu munsi si ko ejo uyisanga, Stade Amahoro ibikorwa byo kuyivugurura birarimbanyije, noneho ubu ikirimo kuvugisha benshi ni ibyapa byamamaza mu buryo bw'ikoranabuhanga byatangiye gushyirwamo.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, nta kuntu waba utarakira amashusho yabyutse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, agaragaza imbere muri Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ubu buryo bwo kwakamaza hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka "Led Display Boards", aho basaga n'abarimo bagerageza iyi sisiteme bahereye ku kwamamaza "Visit Rwanda" yanyuzwagamo.

Ni ibyapa bizaba biri ku gice cyo hasi imbere y'aho abantu bicara ndetse no ku gice cyo hejuru (abajya bareba imipira y'i Burayi bajya babibona).

Iyi Stade ikaba igeze kure ivugurururwa aho intebe zo zisa n'izamaze gushyirwamo hose ndetse no kuyisakara hakaba hasigaye igice gito.

Ku kijyanye no gushyiramo ubwatsi byo, aho buzajya hamaze gusizwa igisigaye ni ukubuteramo, amakuru avuga ko buzaba buvanze na Tapis bizwi nka "Hybrid".

Bigaragara ko byibuze kuyivugurura bishobora kuba bigeze nko kuri 80% kuko mu Kwakira nk'uko umwe mu bakurikirana imirimo yo kuyivugurura yabibwiye ISIMBI ko yari igeze kuri 70%.

Mu ntangiriro za 2022 ni bwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y'ubwubatsi y'abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n'Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda.

Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n'abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

Ni umushinga ugizwe n'ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n'uko Kigali Arena imeze n'uko Stade Amahoro izaba imeze.

Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abantu benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-uyisize-si-ko-ejo-uyisanga-stade-amahoro-ikomeje-gutera-amashyushyu-abatari-bake-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)