Uko yarokotse ibiyobyabwenge, indirimbo ze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Riderman avuga ko we n'abandi bahanzi mu bihe bitandukanye, bakoze ibihangano byashimishije abantu, ariko kandi byubakiyemo ubutumwa bwo gukunda Igihugu no kukirwanira.

Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Riderman yabishimangiye yifashishije urugero rw'umusirikare w'u Rwanda wari mu butumwa bw'amahoro i Darfur muri Sudani wamuhamagaye amushimira ku bw'indirimbo ze zamufashije ku rugamba.

Yavuze ati "Hari umusirikare wigeze kumpamagara ari i Darfur arambwira ati sinari nkuzi ariko nashatse nimero yawe kugirango nkubwire y'uko indirimbo zawe zamfashije muri 'mission' yanjye."

Uyu muraperi asanzwe afite indirimbo zikomoza ku rugamba, Inkotanyi no gukunda Igihugu zirimo nka 'Igitende' aho yavugaga ingabo ziri i Darfur, 'Abo turi bo' yavugaga ku Inkotanyi, 'Urusaku rw'amasasu' n'izindi.

Riderman anumvikanisha ko hari ubuhamya bw'abantu yagiye yakira bamubwira ko biyemeje kwinjira mu gisirikare cy'u Rwanda, RDF bitewe n'ibihangano bye.

Akomeza ati "Hari n'abantu babagiye bambwira bati buriya nakuze numva nzaba umusirikare kubera kumva indirimbo zawe, harimo n'abakigiyemo."

Uyu munyamuziki ashimangira ko ibihangano by'umuhanzi biba byuzuye ubutumwa butandukanye bugera ku bantu benshi, ku buryo hari ababukurana, abandi bakabishyira mu bikorwa. Ati "Hari uruhare tugira mu gukundisha abantu Igihugu." Â Ã‚ Ã‚ 

Ibanga rimukomeje!

Riderman yavuze ko kuba amaze imyaka irenga 18 mu muziki nta banga ryihariye risangije mu muziki, ahubwo ashobozwa byose na Kristu umuha imbaraga no kuba afite ku ruhande abantu bamutera imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yashimye abafana be 'Ibisumuzi', kuko nta gihe yigeze akora igitaramo ngo abure abantu bakitabira, kandi buri uko ashyize hanze indirimbo abona ibitekerezo by'abantu bayishimiye.

Ariko kandi anashima itangazamakuru, ababyeyi, kompanyi zitanga akazi ku bahanzi n'abandi batuma abona ibyo ashora mu muziki.

Uyu muraperi avuga ko atangira umuziki yari mu itsinda aho yari ahanganye cyane na Neg the General, ariko ko akimara gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga yatangiye guhangana cyane na Bull Dogg bitewe n'imyandikire ye.

Ati "Navuga y'uko Tuff Gangz yasaga nk'aho ari ikintu kinini cyane ariko umwe muri bo numvaga imirongo ye nkavuga nti byanze bikunze ngomba kumurengaho ni Bull Dogg. 

Kugeza n'uyu munsi muri phone yanjye mba mfite indirimbo za Bull Dogg, uburyo atondekanya amagambo, ubwenge bwiwe, byatumaga mvuga nti byanze bikunze uyu muntu ntabwo agomba kuncaho."

Riderman yavuze ko n'ubwo abantu bakundaga kumuhanganisha na Jay Polly, atari ko bimeze, kuko we yibonaga mu ihangana na Bull Dogg.

Ati "Jay yari afite uburyo aririmba ubuzima bw'imihanda cyane anafite urukundo rwo ku muhanda ndetse n'abafana twese twari tubafite ariko mu myandikire njye numvaga umuntu duhanganye nawe ari Bull Dogg."

Uyu muraperi avuga ko yibuka Jay Polly nk'umuraperi w'umuhanga wandikaga indirimbo zikora ku mutima, zitera imbaraga abantu kandi zigatanga icyizere cy'ubuzima-Zigakora ku buzima bwa rubanda. Ati "Imana impuhereze iruhuko ridashira."

Mu bihe bitandukanye, Riderman yumvikanye kenshi avuga ko itangazamakuru ridaha urubuga abaraperi mu bihangano bacuranga.

Uyu muhanzi avuga ko yumvise igihe kinini itangazamakuru risiga isura mbi abarakora injyana ya Hip Hop, bakabatwerera kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi umuntu atakwihanganira.

Asobanura ko hanabayeho ikibazo cya ruswa, aho bamwe mu banyamakuru bagiye bahabwa amafaranga bagasebya abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Ati "Twagerageje kugaragaza akarengane twakorerwaga…"

Yavuze ko hari ibyo abantu bibeshya bijyanye n'uburyo indirimbo zirebwa ku rubuga rwa Youtube, kuko kenshi 'views' zigurwa, biri mu bituma umuntu ashobora kureba agasanga indirimbo ya Hip Hop itarebwe cyane bitandukanye n'uko izindi ndirimbo zo mu zindi njyana zarebwe cyane.

Umuraperi wigengesereye:

Impuzandengo y'abaraperi bo mu Rwanda igaragaza ko hafi 95% batawe muri yombi bazira ibyaha bitandukanye. Mu banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz, Bull Dogg niwe utarigeze afungwa.

Riderman avuga ko gufungwa ari ikintu buri wese yakabaye 'atinya'. Ati 'Twese dukwiye kugerageza kugendera mu murongo mu buryo bushoboka bwose kugirango tutisanga muri gereza."'

Yavuze ko mu buzima bwe yifata nk'umuhanzi 'kurusha uko nafita nk'icyamamare', ari nayo mpamvu atajya agaragara cyane imbere ya Camera.

Ati "Mba nifuza kuba umuhanzi apana kuba icyamamare, niko ninjiye mu muziki mbishaka."

Riderman avuga ko kuva cyera yinjira mu muziki atifuzaga gukorera amashusho indirimbo ze, kandi yirinze cyane kugendera mu kigare.

Yavuze ko n'igihe hadukaga cyane ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge birimo za Mugo. 'Cocaine' yabigerageje ariko 'mpita mbivamo'.

Uyu muraperi avuga ko yahagaritse kunywa ibiyobyabwenge bitewe n'ingaruka mbi yabonaga bizazana mu buzima bwe.

Ati "Ndi hano kugirango nkore umuziki si ndi hano kugirango mfate ibiyobyabwenge cyangwa se mbe umuntu w'umusitari wirirwa mu ngeso mbi... Mbaho numva nshaka kwikorera umuziki kurusha uko naba icyamamare." 


Riderman yatangaje ko yabashije kurokoka ibiyobyabwenge nyuma yo kubona ko bizatuma atera ku nzozi ze

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URASAKU RW'AMASASU' YA RIDERMAN

 ">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'COOKIE' YA RIDERMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136904/uko-yarokotse-ibiyobyabwenge-indirimbo-ze-i-darfur-riderman-yahishuye-byinshi-136904.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)