Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafashwe ari kudandaza inyama z'imbwa mu isoko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa , Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana mu Mudugudu w'Ubwiyunge arimo acuruza inyama z'imbwa mu isoko.

SEDO wa kagari avuga ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru ubwo bamubonaga ari gucuruza inyama kandi adasanzwe azibaga cyangwa ngo azicuruze.

Uyu mugabo akimara gufatwa yajyanywe mu rugo iwe, bagezeyo basanga yo agahanga k'imbwa kari aho yayibagiye. Uyu mugabo nawe yahise yiyemerera ko ari imbwa yari yabaze kugirango abashe kubona amafaranga.

Umuyobozi yaburiye abaturage ababwira ko kubaga no kugaburira abantu imbwa ari icyaha, ndetse ngo uretse kuba bigize icyaha, kubaga imbwa birimo n'ingaruka nyinshi ku wayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyiri ukuyirya kurwara indwara yatewe n'izo nyama zitapimwe.



Source : https://yegob.rw/umugabo-witwa-kubwimana-anastase-yafashwe-ari-kudandaza-inyama-zimbwa-mu-isoko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)