Umugabo yababajwe n'akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone abagirana yo kujya bashaka ibyo bayakoramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe usanga abakobwa benshi beza batunze ama telephone meza ndetse ahenze cyane ku buryo abantu benshi bakomeza kwibaza aho bayakura. Icyakora siko abantu bose bashyigikira abo bakobwa ko batunga ama-telephone nkayo ahenze kandi nta mafaranga ahagije bafite muri banki zabo.

 

 

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yifashishije imbugankoranyamaga ze yavuze akayabo ka mafaranga telephone akoresha igura maze benshi mu bamukurikira ku mbugankoranyambaga batangazwa ningano yayo mafaranga.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko telephone ye akoresha ihagaze amafaranga ibihumbi 600 by'amafaranga ya Nigeria. Ayo mafaranga ni menshi cyane ku buryo umwe mu bakurikira uyu mukobwa yababaye cyane ndetse avuga ko bitagakwiye ko umukobwa afata amafaranga menshi gutyo ngo ayaguremo telephone gusa.

 

 

Uyu mugabo yavuze ko ayo mafaranga uyu mukobwa yaguzemo telephone yagakwiye kuba yarashatse umushinga akiramo ndetse ko wari kuba uri kumwinjiriza amafaranga menshi aho kujya kuyaguramo telephone gusa.

 

 

Ese wowe ubona bikwiye ko umukobwa cyangwa undi n'umuhungu ko bagura telephone y'amafaranga menshi Kandi ntahandi bafite bakura Andi!?

 

 

 

 

 

Source: thetalk.ng

The post Umugabo yababajwe n'akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone abagirana yo kujya bashaka ibyo bayakoramo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umugabo-yababajwe-nakayabo-abakobwa-bashobora-mu-ma-telephone-abagirana-yo-kujya-bashaka-ibyo-bayakoramo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)