Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben , yagaragaje ko atigeze atinya Bruce Melodie ahubwo ko niba yiteguye igitaramo kigomba kubaho kikabera muri Stade nshya iri kubakwa n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda H.E Paul Kagam.
Â
Ni amagambo yavuzwe cyane ko aba bombi [ The Ben na Bruce Melodie], bapingana kugeza ubwo The Ben avuze ko nta Battle ikwiriye kumuhuza na Bruce Melodie kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Muri iki kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yaboneyeho gutangaza ibyamamare bizitabira ubukwe bwe nk'uko twabibateguriye muri aya mashusho ari hasi.
Â
Umunyamakuru ati:'Ubushize Bruce Melodie yagaragaye mu ifoto ari kumwe na madamu wawe, mu ijoro rikurikiyeho nabwo yagaraye ku rubyiniro afite ibendera ry'u Rwanda, abantu bati , ubanza koko Bruce Melodie ariwe uhagarariye umuziki wacu'. The Ben adatindiganije yagize ati:'Bruce Melodie ari muri Tem A , ndamutse mbishyize mu makipe'.
Â
Â
The Ben yakomeje avuga ko bikwiriye ko abahanzi bagenzi be bashyigikira Bruce Melodie kuko aba yasohokeye igihugu kandi abikwiriye.
Â
Abajijwe niba yaratinye Bruce Melodie koko, The Ben yagize ati:'Hagomba kubaho igitaramo , hagomba kubaho igitaramo gishimisha abanyarwanda.Igitaramo kigomba kuzaba kuko hari stade umukuru w'Igihugu ari kutwubakira'.
Â
Muri iki kiganiro The Ben yemeye ko igitaramo kigomba kubaho ndetse ngo kigashimisha Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki
The post Umuhanzi The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo â" VIDEO appeared first on The Custom Reports.