Umuhanzi Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru yo kwagura umuryango no gukomeza ubushuti bwabo yageze ku nshuti aho Diamond Platnumz, Zari Hassan, Zuchu na Shakib Cham Lutaaya bahuye bagasangira bakishimana.

 

Ubusanzwe, Shakib Cham Lutaaya ni umugabo wa Zari Hassan, umugore wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri ; Nillah na Princess Tiffah.

Aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu ibanga gusa babutambutsa kuri Netflix. N'ubwo bwabaye mu ibanga Diamond Platnumz yari umutumirwa bivuze ko umubano wa Shakib na Diamond atari uw'ejo.

Ku rundi ruhande kandi, Zuchu yinjiye muri WCB ya Diamond Platnumz yinjijwemo na Nyina umubyara Khadija Kopa, arasinya ndetse umubano we na Diamond Platnumz uraguka kugeza ubwo bavuzwe mu rukundo.

Kuri ubu amashusho ya Zari n'umugabo we, Zuchu na Diamond Platnumz bari muri Afurika y'Epfo akomeje kuvugisha benshi.

 

Muri aya mashusho, aba bagabo bombi bari bishimanye dore ko Zuchu na Zari bahoberanye bakanaganira buje urugwiro.

ESE ZARI ARACYAKUNDA DIAMOND PLATNUMZ?

The post Umuhanzi Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-diamond-platnumz-zuchu-shakib-na-zari-hassan-bahuye-barishimana-barasangira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)