Umukobwa witwa Joyeuse amaze kwigarurira imbuga nkoranyamaga cyane hano mu Rwanda aho akomeje kwamamara kubera urukundo rukomeye yagaragaje ko afitiye Umuhanzi Juno Kizigenza.
Â
Â
Bijya gutangira uyu mukobwa yatangiye ajya ku mbuga nkoranyambaga cyane ku rubuga rwa TikTok aho yafatwaga amashusho avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza ndetse ko amukunda urukundo rudasanzwe.
Â
Â
Ubwo byageraga kuri uyu muhanzi Juno Kizigenza yaje kwemera ko bahura ndetse byaje gushimisha uyu mukobwa cyane ko uyu muhanzi Juno Kizigenza yaje gufasha uyu mukobwa akamwubakira ikiraro cy'amatungo uyu mukobwa afite mu cyaro.
Â
Â
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na The choice, yavuze ko Umuhanzikazi Ariel wayz akwiye kwitonda cyane ko Juno Kizigenza atariyamukwa, ibyo yabikomojeho ubwo bamubazaga niba nta bwoba afitiye umuhanzikazi Ariel wayz wahoze mu rukundo na Juno Kizigenza.
Â
Â
Â
Joyeuse mu gusubiza yavuze ko nawe akwiye guhanganira Juno Kizigenza mbese ko nawe ashobora kuzamwegukana cyane ko ngo nta mukobwa n'umwe uyu muhanzi Juno Kizigenza yari yajya gukwa ngo babe umugore n'umugabo bemewe, bityo nawe afite ikizere ko azegukana umutima w'uyu muhanzi Juno Kizigenza.
Â
Â
Ubwo abanyamakuru babazaga uyu mukobwa niba yizeye ubwiza bwe, yavuze ko yiyizeye ndetse avuga ko Ari mwiza cyane mu maso kurusha ahandi, ibyo yabikomojeho ubwo hibazwaga Niba afite ubwiza bushobora kumufasha kwegukana Juno Kizigenza ukundwa n'abakobwa batari bacye beza hano mu Rwanda.
Â
Â
Ibyo ni nyuma Yuko uyu mukobwa nawe yinjiye mu muziki ndetse akaba amaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Wowe Juno' aho aba asaba umuhanzi Juno Kizigenza kumwemera.
Â
Â
Â
Â
Â
Â
Source: the choice live
The post Umuhanzi Joyeuse wa Juno yahaye gasopo Ariel wayz maze akomoza ku bwiza bwe bwo mu maso appeared first on The Custom Reports.