Umukinnyi wa APR FC yongeye kwigaragaza mu buryo butangaje ubwo iyi kipe yatsindaga Musanze FC umubare w'ibitego birenze kimwe benshi bongera kwishimira igaruka rye
Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC na Musanze FC bakinnye umukino wa gishuti ikipe ya APR FC itsinda ibitego bigera kuri 2 byose byihereranwa n'abanyamahanga.
Ibi bitego byombi byatsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma ndetse na Apam Assongwe wari umaze igihe adahabwa umwanya wo gukina.
Uyu mukino wanagaragayemo abakinnyi benshi b'abanyamahanga ba APR FC harimo na Sharaf Eldin Shaiboub wabanje mu kibuga nyuma y'igihe atagaragara mu bakinnyi ba APR FC ndetse anitwara neza benshi bongera kumukunda.
Â
Â