Umukinnyi wa APR wakubise umutoza yahagaritswe umwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda ryamaze guhagarika umwaka Gisubizo Merci wa APR VC adakina nyuma yo gukubita umutoza we.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023 ubwo APR VC yakinaga na Police VC umukino wa 1/2 wa Zone V ni bwo Gisubizo Merci yakubise umutoza wungirije Rwanyonga Mathieu.

Bivugwa ko umutoza yahagurukije umukinnyi kujya kwishyushya ngo asimbure Manzi Sadru wari wagize ikibazo cy'imvune maze Merci agira ngo ni we bagiye gusimbuza.

Ubwo bari batse akaruhuko 'Time Out', Gisubizo Merci yagiye yegera umutoza Rwanyonga Mathieu amubaza impamvu ashaka ko bamusimbuza undi amubwira ko atari we, ni ko kumukubita umutwe undi ava mu mazuru.

Merci yahise ahabwa ikarita y'umuhondo n'umutuku ava mu kibuga, ndetse byari binavuze ko atongera gukina.

FRVB ikaba yamaze kumenyesha uyu mukinnyi ko kubera amakosa yakoze ahagaritswe umwaka wose adakina Volleyball.

Yagize iti "Hashingiwe ku myitwarire idahwitse wagaragaje kuva umwaka ushize haba mu Ikipe y'Igihugu y'Ingimbi yitabiriye amarushanwa Nyafurika muri Tunisia muri Kanama 2022, haba kandi mu marushanwa yabereye imbere mu gihugu ukagirwa inama ariko ntuhinduke.'

'Hagamijwe gukumira no kwimakaza imyitwarire myiza y'abakinnyi ba Volleyball mu Rwanda. Turakumenyesha ko uhagaritswe mu bikorwa byose bya Volleyball mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe. Uhagarikiwe kandi mu gihe cy'umwaka uburenganzira butangwa na FRVB bwo kujya gukinira amakipe yo mu bindi bihugu.'

Ahanwe mu gihe yari yanamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi umutoza we yakubise avuga ko bitazongera.

Gisubizo Merci (3) yahagaritswe umwaka adakina Volleyball



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-wakubise-umutoza-yahagaritswe-umwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)