Umukinnyi wabanje mu kibuga mu Amavubi mu mukino uheruka akavugirizwa induru na benshi kubera nta kintu yakoze yongeye kurikoroza nyuma y'amakuru avuga ko azabanzamo ejo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wabanje mu kibuga mu Amavubi mu mukino uheruka akavugirizwa induru na benshi kubera nta kintu yakoze yongeye kurikoroza nyuma y'amakuru avuga ko azabanzamo ejo

Kuri uyu wa Kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino wa 2 wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi n'ikipe ya Afurika y'epfo.

Uyu mukino ntabwo wavuzwe cyane ariko igikomeje kugarukwaho cyane ni rutahizamu Nshuti Innocent bivugwa ko azongera akabanza mu kibuga nubwo abafana batamwishimira bitewe ni uko ntakintu afasha mu busatiririzi iyo ari mu kibuga.

Amakuru ahari avuga ko Hakim Sahabo wavuye mu kibuga asimbuye umukino ushize ntibyishimirwe n'abafana benshi ejo ashobora kubanza hanze bitewe n'amayeri y'ibyo ngo umutoza ashaka gukina ku munsi w'ejo mu mukino uzabera I Huye.

Nshuti Innocent ashobora kongera akabanza mu kibuga



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabanje-mu-kibuga-mu-amavubi-mu-mukino-uheruka-akavugirizwa-induru-na-benshi-kubera-nta-kintu-yakoze-yongeye-kurikoroza-nyuma-yamakuru-avuga-ko-azabanzamo-ejo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)