Umukinnyi warangiye Rayon Sports rutahizamu mushya bakiriye ejo hashize benshi bakomeje kwemeza ko ataranga umukinnyi mubi bitewe n'ubuhanga nawe yerekanye agakundwa cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi warangiye Rayon Sports rutahizamu mushya bakiriye ejo hashize benshi bakomeje kwemeza ko ataranga umukinnyi mubi bitewe n'ubuhanga nawe yerekanye agakundwa cyane

Hashize iminsi micye ikipe ya Rayon Sports izanye rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinea Conakry witwa Alsény Camara Agogo, gusa ngo uyu mukinnyi ntabwo arafatisha cyangwa ngo agaragaze ubuhanga bwe nkuko bamuzanye babyifuza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ko uyu rutahizamu adashoboye bazanye undi rutahizamu nawe uje gukora igeragezwa ku buryo ngo mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona iyi kipe izaba ifite rutahizamu ukomeye.

Uyu rutahizamu ukomoka muri RDC witwa Mabiala Kinkela, YEGOB twamenye ko uwamuranze ari Hertier Luvumbu Nzinga ndetse bamwe mu bo twaganiriye bareza ko ashobora kuba ari umuhanga ngo kuko uwamuranze nawe yerekanye ko ashoboye cyane.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 2-1 n'amanota 20. Ku munsi w'ejo iyi kipe izakina na Bugesera FC saa kumi n'ebyiri, umukino uzaba utoroshye.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-warangiye-rayon-sports-rutahizamu-mushya-bakiriye-ejo-hashize-benshi-bakomeje-kwemeza-ko-ataranga-umukinnyi-mubi-bitewe-nubuhanga-nawe-yerekanye-agakundwa-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)