Umukinnyi w'icyatwa niwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gusimbuza abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam hashobora kwiyongeraho na Ojera ushobora kugenda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'icyatwa niwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gusimbuza abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam hashobora kwiyongeraho na Ojera ushobora kugenda

Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi irimo kuvugwa cyane nyuma y'amakuru arimo kuyivugwamo harimo abakinnyi ishobora gutandukana nabo ndetse nabo ishobora kugura kugirango ikomere kurushaho.

Amakuru ahari aravuga ko iyi kipe yatangiye ibiganiro n'umukinnyi witwa Hamis Cedric wanayikinnye kugirango aze ayifashe mu mikino isigaya kugirango Shampiyona urangire.

Uyu mukinnyi yakinaga mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe yahembwaga asaga Milliyoni 40 ariko kubera ibibazo yagiranye n'iyi kipe bigatuma kubona indi bigorana cyane ari nacyo Kirimo guha amahirwe Rayon Sports ku kuba yamwegukana kuko arimo gushaka ikipe muri iyi minsi cyane ndetse akaba anabatizwa hano mu Rwanda.

Hamis Cedric agiye gusimbura abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam, ndetse kandi bivugwa ko iyi kipe izanatandukana na Ojera hamwe na Luvumbu bashobora kwerekeza mu yandi makipe hatagize igihinduka.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wicyatwa-niwe-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bugiye-gusimbuza-abarimo-youseff-rharb-ndetse-na-abkar-mugadam-hashobora-kwiyongeraho-na-ojera-ushobora-kugenda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)