Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ye ya FK Egnatia yakinaga na Partizani mu mikino ya shampiyona yo mu gihugu cya Albania. 

Raphael Dwamena wari ufite imyaka 28 yari ari mu bakinnyi 11 ikipe ye yabanje mu kibuga maze umukino ugeze ku munota wa 27 yikubita hasi. Abaganga binjira mu kibuga baramuvura, birangira ashizemo umwuka. Uyu mukino wahise uhagarikwa.

Uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu yari asanganywe ikibazo cy'umutima ndetse nta nubwo bwari ubwa mbere aguye mu kibuga.

Muri 2021 ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Australia ya BW Linz, nabwo byamubayeho ariko nyuma ajyanwa kwa muganga aba muzima.

Mu itangazo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ghana ryashyize hanze bihanganishe umuryango wa Raphael Dwamena bavuga ko yitangiye ikipe y'igihugu n'umutima we wose ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira. 

Uyu mukinnyi yagiye yitwara neza ndetse binashoboka ko yakina mu ikipe ikomeye ariko bikarangira azitiwe n'ikibazo cy'uburwayi bw'umutima nk'aho muri 2017 yari agiye gusinyira Brighton yo mu Bwongereza ariko agatsindwa ikizamini cy'ubuzima gusa. 

Mu ikipe ye y'igihugu ya Ghana yari yarakiniye umwaka hagati ya 2017-2018 aza gusezera kubera n'ubundi iki kibazo cy'umutima ndetse yari yaranabwiwe kureka ruhago ariko arabyanga.


Raphael Dwamena waguye mu kibuga agahita apfa ndetse umukino ugahita uhagarikwa



Raphael Dwamena yakiniye ikipe y'igihugu ya Ghana umwaka umwe aza kubireka n'ubundi kubera ikibazo cy'umutima 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136418/umukinnyi-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa-136418.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)