Umukobwa wahoze acuruza ibisheke kumuhanda yabaye umunyamategeko ahita yanga umukunzi we amubuza no kuzongera kumwegera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wo muri Kenya , yashyize hanze ubuzima yabayemo bugoye ari umucuruzi w'ibisheke abugereranya n'igihe yari amaze kuba umunyamategeko.

Nyuma yo guhirwa akaba umunyamategeko, yahise atangariza uwo bakundanaga ko batandukanye ndetse amubuza no kongera kumwegera ngo kuko yari amaze kubona ko yabaye mwiza.

Uyu mukobwa ni we wifashe amashusho arimo kugaragaza uko asigaye ateye.Muri aya mashusho yashyize kumbuga nkoranyambaga ze nka @nanaakua_law, yigaragaje ateruye ibisheke asa nu naniwe cyane , ashyiraho indi foto ari mu bisubizo.

Umusore bakundanaga yagerageje ku mwegera ariko undi aranga amuhunza umugongo , ndetse ngo aramuboroka amubwira ko adakwiriye kongera kumuvugisha.

Benshi mu babonye aya mashusho bagaragaje ko bishimiye iterambere rye gusa bamunengera ko yanze uwo bahoze bakundana.

The post Umukobwa wahoze acuruza ibisheke kumuhanda yabaye umunyamategeko ahita yanga umukunzi we amubuza no kuzongera kumwegera appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wahoze-acuruza-ibisheke-kumuhanda-yabaye-umunyamategeko-ahita-yanga-umukunzi-we-amubuza-no-kuzongera-kumwegera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)