Umukobwa yakoze agashya yishushanyaho izina ry'umusore bakundana ku mpanga nk'ikimenyetso cy'uko yamwihebeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Ann Stanskovsky yatangaje benshi nyuma yo gufata umwanzuro wo kwiyandika kumpanga izina ry'umukunzi we yemeza ko aribwo buryo yifuzaga gukoresha akamwereka ko amukunda cyane.

 

 

Uyu musore witwa Kevin Paul , yeretswe urukundo n'uyu mukobwa Ann wafashe amashusho y'iyi Tattoo akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze bwite.Uyu mukobwa asanzwe yaramamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Influencer], yemeza ko urukundo rwe n'umusore bakundana rumurutira byinshi.

 

 

Nyuma yo kubona iyi Tattoo yishyizeho , umukunzi we Kevin Paul we yemeza ko iyi Tattoo atari iyanyayo ngo na cyane ko uyu mukunzi we ibya Tattoo abizi kuko yagiye azishyiriraho ibyamamare bitandukanye harimo ; Rihanna, Ed Sheeran n'abandi.

 

Kevin Paul yemeza ko iyo iyi Tattoo iza kuba ari iyanyo, uyu mukobwa yari kugira itandukaniro k'umubiri we ku buryo hari bube hatandukanye n'ahandi ndetse ngo n'amaraso akareka mu ruhu we hafi y'aho Tattoo yashyizwe.

 

 

Muri aya musho uyu mukobwa yemeza ko iteka iyo yirebye mu ndorerwamo , abona iri zina ndetse n'umukunzi we Kevin Paul.Ann yemeza ko urukundo rwanyarwo rukenera ibihamya ndetse n'ibimenyetso.Yagize ati:'Ndimu rukundo na Tattoo ndetse ndi mu rukundo n'umukunzi wanjye.Ntekereza ko igihe ukunda umuntu ugomba kubimubwira ukabimuhamiriza'.

 

 

Yakomeje agira ati:'Njye ntekereza ko mu gihe uwo mukundana adashaka kwishyiraho izina ryawe , ugomba kumureka ukishakira undi kuko uwo mukobwa ntabwo aba agukunda'.

 

 

https://www.tiktok.com/?referer_url=www.tuko.co.ke%2Fpeople%2Frelationships%2F527253-woman-tatooes-boyfriends-forehead-proves-loves-him%2F&refer=embed&embed_source=121355059%2C121351166%2C121331973%2C120811592%2C120810756%3Bnull%3Bembed_discover_button

The post Umukobwa yakoze agashya yishushanyaho izina ry'umusore bakundana ku mpanga nk'ikimenyetso cy'uko yamwihebeye appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-yakoze-agashya-yishushanyaho-izina-ryumusore-bakundana-ku-mpanga-nkikimenyetso-cyuko-yamwihebeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)