Umukoro ku bahanzi bo mu Burundi bashaka kuga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenya yari ihagarariwe na; Khaligraph Jones, Nadia Mukami na Janet Otieno. Uganda hari Azawi uhagaze neza mu muziki wo muri iyi minsi. Yabwiye InyaRwanda ko yaherukaga i Kigali ari umubyinnyi gakondo mu 2008. Bivuze ko nyuma y'imyaka 15 yagarutse atambuka itapi itukura bafotora. 

Yanataramiye ku rubyiniro rwa Bk Arena aho yaririmbye 'Slow Dancing' imaze imyaka 2 igiye hanze. Levixone na Triplets Ghetho Kids bari bahagarariye Uganda. Ni mu gihe u Rwanda rwari rufite ikiciro kihariye nk'igihugu cyakiriye ibi bihembo mu myaka itatu yikurikiranya. 

Ikiyongera kuri ibi ni uko Bruce Melodie yari ahatanye mu bahanzi bo mu karere ' Best Artist Eac' mu kiciro kimwe na Diamond Platnumz'wagitwaye'. Yari ahatanye na Zuchu nawe wo muri Tanzania uri mu mwaka we wa gatatu mu rugendo rw'umuziki yatangiye mu 2020. 

Hari kandi Khaligraph Jones wo muri Kenya na Nadia Mukami'Kenya', Azawi 'Uganda' nawe yari kuri uru rutonde. Urebye no muri iki kiciro nta muhanzi wo mu Burundi wari ku rutonde ndetse mu byiciro bisaga 26 byahataniwemo abahanzi basaga 50 nta murundi cyangwa se umurundikazi urimo.

Umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki wo mu karere, Lolilo abenshi bamuzi ku izina rya Simba, Ntare rugamba, Cyambaraburundi yabwiye Inyarwanda ko igikenewe ari ukuba abahanzi batahiriza umugozi umwe. 

Ati:'Umuziki wo mu Burundi kugirango utere imbere harasabwa ibintu byinshi kugirango ushyike kure kandi harasabwa imyaka myinshi. Hari ibintu dukwiriye guhindura. Ikintu kitwa ikimenyane, kamwana wa mama, igiturire ntabwo ibyo bintu bigihari twagira aho tugera. Ni byo buri wese yaririmba ariko kuba ufite impano ni cyo gikwiriye kujya imbere. 

Umuntu wese ushoboye bamuteze imbere, ntibarebe ubwoko, kuba dusangira akayoga cyangwa igiturire. Nukuri ku Imana tuzatangira guhamagarwa mu marushanwa akomeye. Hakenewe ishoramari kandi byatanga umusaruro ni nabwo tuzabona abahanzi batwara ibihembo bibakwiriye'.

Ibihembo bya Trace Award byabereye i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki 20 kugeza kuri 22 Ukwakira 2023. Ni ibihembo bizabera mu Rwanda mu myaka itatu byikurikiranya nk'uko bikubiye mu masezero Trace Group yagiranye na Leta y'u Rwanda biciye muri RDB, Urwego rw'iterambere mu Rwanda. 

Yahurije hamwe abahanzi basaga 50 bo mu bihugu 30 byo ku migabane irimo Afurika, Uburayi, Aziya, Amerika y'amajyepfo kandi abahanzi baririmbye nta mafaranga bahawe kuko baje gushyigikira iriya televiziyo yagize uruhare mu iterambere ry'umuziki wabo. 

Injyana zitandukanye zari zihagarariwe nka; Afrobeat, Dancehall, Hip Hop, Afro-Pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Rap, Rai, Kompa, R&B na Rumba. 

Usibye Rema na Davido batwaye ibihembo 2 buri umwe abandi basaranganyije igihembo kimwe kimwe muri buri kiciro. Ni ibihembo bya mbere byabereye muri Afurika byabashije guhuriza hamwe abahanzi bafite amazina bakaza nta kiguzi bishyuwe kandi bakanatarama ubona ko banezerewe.

U Burundi bwagize ibibazo mu 2015 byashubije umuziki waho inyuma

Ubundi umuziki w'Abarundi mbere ya za 2008 niwo wari imbere uhatanye n'iyo muri Uganda, Kongo na Tanzania. Hari n'igihe abahanzi nka ba Lililo baririmbaga amatangazo inaha I Kigali bakayaceza mu tubyiniro no mu bitangazamakuru agacurangwa bakekako ari indirimbo zigezweho. Urugero ni indirimbo yamamaza akabari kitwa'Saga Plage' yabiciye bigacika. 

Ubwo InyaRwanda yasuraga mu rugo uyu munyabigwi, Lolilo yahishuye ko yayikoze yishyuwe ngo yamamaza kariya kabari. Inyarwanda yasuye Saga Plage ikora ku kiyaga cya Tanganyika isanga katangiye gusaza ku buryo hari umushoramari ushaka kukagura akavugurura. 

Ariko rero abantu bariho muri iriya myaka bajyaga i Bujumbura ngo byari bigoye gutaha udasohokeye kuri Saga Plage. Lolilo yabwiye Inyarwanda ko iriya ndirimbo yatumwe abantu bose bayoboka kariya kabari ku buryo wasanga mu mpera z'icyumweru habaga huzuye abakiriya. 

Mu 2008 Diamond Platnumz atarafatisha yisunze Lolilo bakorana indirimbo yitwa 'Najua' bari kumwe na Olga. Ni nabwo uyu munya-Tanzania yabonye izina Simba rya Lolilo ararijyana amaze kwamamara araryiyita. 

Lolilo na Diamond Platnumz bakoranye kandi iyitwa 'Nkarira' yakozwe na Lizer Classic ari nabwo uyu muhanga mu gutunganya indirimbo yahita ajyana na Diamond Platnumz muri Tanzania akamuha akazi muri WCB. Na nubu baracyari kumwe ni we utunganya indirimbo hafi y'izisohoka muri iriya nzu y'imiziki ya WCB. 

Kugira ngo wumve ko gufatisha abahanzi bo mu Burundi byari bigoye, muri iyi ndirimbo yitwa 'Nkarira' ijya kurangira Diamond Platnumz yaririmbye izina Lolilo amasegonda 15 abona kuvuga izina rye n'irya Lizer Classic. Ndetse anavuga igihugu cye kugirango yumvikanishe ko yageze ahaba umuziki uteye imbere.

Mu myaka ine ishize ubwo Diamond Platnumz yari mu Burundi, mu Buyenzi yahamagaye Lolilo ku rubyiniro baririmbana'Najua' bakoranye igihe Diamond Platnumz yari akigorwa n'ubuzima.

Mu myaka 7 ishize Abahanzikazi; Charly na Nina bamamaye babikesha'Indoro' bakoranye na Big Fizzo. Iyi ndirimbo yafashwe amajwi mu buryo bugoye. Hari igihe Muyoboke Alex yigeze kubwira Inyarwanda ko gufatisha Big Fizzo byari ingorabahizi kuko yabaga atari hamwe afite ingendo za hato na hato z'i Burayi mu bitaramo. 

Ariko kuko bari inshuti z'akadasohoka byarashobotse. Mu myaka 7 ishize kandi Kidumu na Alpha Rwirangira bakoranye'Birakaze'. Uyu Kidumu ni we muhanzi w'umurundi wariye amafaranga menshi yo mu bitaramo by'i Kigali birimo Kigali Jazz Junction yabaga buri kwezi, na Easr African Party yatangiraga umwaka ari mu bahanzi basaruye menshi inshuro nyinshi muri ibi bitaramo.

Imyaka 4 iratambutse Marina na Kidumu Kibido bakoranye 'Mbwira'. Imyaka 7 irashize Kidumu na 3 Hills bakoranye 'Vimba'. Mu 2015 ubwo habagaho ibikorwa byo gushaka gutembagaza ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, igihugu cyasubiye inyuma, ibikorwaremezo birasenyuka abenshi barahunga. 

Umuziki warimo utera imbere wasubiye inyuma. Kuva ubwo kugeza na nubu abanyagihugu baracyarwana na ziriya ngaruka ku buryo Leta icyari kiyishishikaze byari ugusana no kunga abanyagihugu. Ibikorwa by'imyidagaduro akenshi biza nyuma ibindi byabanje kujya ku murongo.

Ikindi abahanzi bari bahagaze neza bagiye bajya ku migabane y'I Burayi n'Amerika nka ba Lolilo bagiye mu Bwongereza, Big Fizzo ajya mu Bufaransa, Nziza Desire ajya muri Amerika, Dr Claude ajya mu Bubiligi. Kidumu ajya muri Kenya ahunga igihugu cye. Izi zose ni imbaraga zari kuba urufatizo mu kwereka abahanzi bato icyo gukora. 

Muri iyi minsi twavuga ko biri kugenda bitungana kuko hari kubaho imikoranire myiza hagati y'abahanzi bo mu Burundi no mu Rwanda. Hari indirimbo nk'Inzoga n'Ibebi' yahurije hamwe Double Jay, Kilikou Akili na Bruce Melodie. Dj Paulin ureberera inyungu Drama T yakoranye na Juno Kizigenza iyitwa'Your Love' Bwiza na Double Jay bafite iyitwa 'No Body'. 

Kivumbi na Kirikou Akili bakoranye iyitwa' Yarampaye'. Imyaka 2 irashije Sat-B akoranye na Meddy iyitwa 'Beautiful' yanaciye agahigo ko kuzuza miliyoni y'abayirebye iba indirimbo ya mbere y'umurundi iciye agahigo.

Mu minsi ishije B Face yakoranye na Riderman indirimbo ikiri gutunganywa ku buryo izashyira itafari ku muziki w'ibihugu byombi. Ubu bufatanye bwiyongereye gukomeza gukora ibihangano bimeze neza bikenewe ku isoko ryo mu karere no kurushaho kubyamamaza uko byagenda kose mu myaka iri imbere bazongere bisange ku isoko basa nk'aho bareberera mu madirishya y'inzu. 

Ariko rero hanakenewe uburyo bushya bwo kuvugurura imyidagaduro yahoo igacangamuka kuko usanga badakora inkuru zirangaza abantu ku buryo usanga ahubwo bakurikira inkuru zo mu bindi bihugu kurusha kumenya izivuga ubuzima bw'abahanzi baho.


Rema yegukanye ibikombe bibiri muri Trace Awards 2023


Bruce Melodie yegukanye igikombe cy'umuhanzi uhiga abandi mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136005/umukoro-ku-bahanzi-bo-mu-burundi-bashaka-kugaragara-ku-ruhando-rwabahatanira-ibihembo-136005.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)