Umunyezamu wa Police FC ufite intego zo kuyihesha shampiyona, yakomoje ku makipe yo mu Rwanda yamwifuje mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'Umurundi ufatira Police FC, Rukundo Onesime yavuze ko imwe mu ntego afite muri uyu mwaka w'imikino ari ugufasha Police FC kwegukana shampiyona itaratwara mu mateka yayo.

Onesime umunyezamu wa mbere w'Ikipe y'Igihugu y'u Burundi, yinjiye muri Police FC muri uyu mwaka w'umwaka w'imikino 2023-24, ni nyuma y'uko iyi kipe yari isubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'Abanyamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Rukundo Onesime yavuze ko shampiyona y'u Rwanda yajemo ari shampiyona nziza ariko na none nta tandukaniro rinini ugereranyije na Shampiyona y'u Burundi.

Ati 'Shampiyona navuga ko ari shampiyona nziza, ubona ko amakipe yose yiteguye. Uretse ko shampiyona ya hano izamo abanyamahanga batandukanye ariko urabona ko nta tandukaniro rinini ririmo byenda kuba ku kigero kimwe.'

Ku mpamvu abakinnyi beza i Burundi benshi baza muri shampiyona y'u Rwanda, Onesime yavuze ko umukinnyi agerageza guhindura amakipe kugira ngo abone ihangana rishya.

Ati 'Umuknnyi agerageza guhindura kuko sinaguma gukina i Burundi ugerageza n'ahandi niba mbona ko urwego rwanjye mu Burundi ruharenze ndavuga ngo reka njye mu Rwanda hari abandi dushobora guhangana kuko biragufasha kuzamura urwego rwa we.'

Uyu munyezamu kandi yavuze ko yasinyiye Police FC kubera ko ari yo bahuje ariko hari n'andi makipe mu Rwanda yamwifuzaga, yirinze yo kuyavuga.

Ati 'Mbere yo gusinyira Police FC hari andi makipe yo mu Rwanda twavuganye arenga imwe ariko ibyakunze ni ibyo muri Police FC, impamvu ni uko ari yo twashoboye guhuza mu byo twari turimo tuganira. Ayo makipe ni ibanga ntabwo nayavuga urambabarira.'

Yakomeje kandi avuga ko intego ye ari ukuba umunyezamu mwiza muri shampiyona no gufasha Police FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati 'Intego yanjye ya mbere ni ukugira shampiyona nziza nkaba nasoza umwaka ndi umunyezamu mwiza w'umwaka no kuba nahesha igikombe ikipe itaragitwara.'

'Gutwara igikombe birashoboka kuko ugerageje kureba ikipe dufite ni ikipe nziza, buri mwanya ubona ko hari abakinnyi bitanga kandi babishoboye.'

Rukundo Onesime w'imyaka 24 y'amavuko, muri Nyakanga 2023 ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y'imyaka 2 avuye muri Le Messager Ngozi y'iwabo i Burundi.

Afite intego zo guhesha igikombe Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-police-fc-ufite-intego-zo-kuyihesha-shampiyona-yakomoje-ku-makipe-yo-mu-rwanda-yamwifuje-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)