Umuraperi A$AP Rocky wamamaye mu ndirimbo 'I Smoked Away My Brain' , yatangaje ko nta mpamvu yo gutekereza ku ndirimbo ashobora gukorana na Rihanna ahishura ko ibyari bikomeye bakoranye ari ukubyarana.
Â
Rihanna na Rocky bafitanye umwana witwa RZA ufite amezi 18 , na Riot w'amezi 3 gusa. Aba bombi , Rihanna na A$AP ngo nta mpamvu yo gutekereza indirimbo nk'uko byemejwe n'uyu mugabo ubwo yaganiraga n'itangazamakuru.
Â
Ubwo yabazwaga niba we n'umugore bashobora kuzisanga mu mushinga w'indirimbo, Rocky yagize ati:' Ese ni iki kindi twakorera hamwe kikaturyohera ?. Njye ntekereza ko twakoze akazi gakomeye , tugafatanya umushinga udasanzwe hanyuma tukabyarana abana.
Â
'Njye ntekereza ko uwo ari wo mushinga wacu udasanzwe kandi ntakiwuruta'.
Â
Rocky yemeje ko kuba bafitanye abana 2 aribyo bintu bikomeye bakoze mu mubano wabo bikaba biruta no kuba bakorana indirimbo
Â
Mu minsi yashize , Rihanna na A$AP Rocky bavuzweho gutandukana kubera uburyo bitwaraga aho buri wese yacaga ukwe, kugeza ubwo bigaragaye ko Rihanna atigeze aherekeza umugabo we mu rubanza.
The post Umuraperi A$AP Rocky yavuze ko kubyana na Rihanna ariwo gushinga uhambaye kuribo uruta no kuba bakorana ndirimbo appeared first on The Custom Reports.