Umusaza witwa Izabitegeka Innocent ukomeje gusaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma y'aho umuhungu we witwa Ishimwe Innocent atsindiye kujya kwiga mu ishuri ry'umupira rya Bayern Munich ariko akimwa amahirwe havugwa ko atagejeje ku myaka.
Uyu mugabo nyuma yo kuzenguruka mu nzego zitandukanye, akagera no mu itangazamakuru, ubu yatangaje ko iki kibazo yamaze kukigeza kuri Perezida wa Repubulika.
Mu magambo uyu mugabo yatangarije umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM, ati 'Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye.'