Umusizi Rumaga Junior yavuze ko umugore we cyangwa umukunzi we atazigera amwambika impeta ahubwo azamwambika umwishywa (icyatsi gifite amateka akomeye mu bukwe bwa Kinyarwa).
Ni nyuma yo gusohora Igisigo 'Rudahinyuka' yakoranye n'umusizi Bahali Ruth aho avuga ko gishiniye ku nkuru mpamo ibaho se cyangwa yabaho y'abakundana by'ukuri, kikaba kizajyana n'igitabo cya cyo.
Ni Igisigo cyasohotse nyuma y'iminsi we na Bahali bakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho bashyizeho amafoto agaragaza uyu mukobwa atwite, nyuma bashyiraho andi yibarutse ariko yose aherekezwa n'amagambo meza y'urukundo aryoheye amatwi babwiranaga.
Byateje urujijo bamwe bati 'Ni byo' abandi bati 'Ni igihangano bagiye gusohora.' Kera kabaye ejo hashize Rumaga akaba yarashyize iki gisigo hanze.
Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abibazaga niba koko Rumaga yarateye inda Bahali ari byo yamuteye inda y'umwuka, inda y'Ibisigo itagombera amezi 9.
Ati 'Impamvu rero cyabaye ikibazo ni uko bibazaga Rumaga yabibashije, yateye inda ntabwo ari inda y'umwuka ni inda y'umubiri? Ariko ni inda y'umwuka, ni ya nda y'Ibisigo, iy'Ibisigo ntabwo igendera kuri Nzeri.'
Agaruka ku magambo y'urukundo yaherekezaga amafoto bashyize hanze ari nayo yatumye benshi bakeka ko ari ukuri, yagize ati 'ubuhanzi ntabwo burangira, ni ubuzima, ubusizi ni ubuzima rero ngomba kubikora mbiganisha ku buzima mbaho.'
Ku ngingo yo kuba yaba ari mu rukundo n'umusizi Bahali Ruth yavuze ko nta biriho kandi akaba atabeshya kuko bibaye ari byo atabihisha.
Ati 'Ndasa n'ukura agahu ku maso ku bantu batekereza ko rushobora kubyara urukundo rwo kuvuga 'chr' na 'chch' nk'uko abantu babyita ntaruriho dore ko runabayeho ntabibahisha cyane ko nta n'icyo bitwaye.'
Muri iki gisigo agaragara asezerana na Bahali amwambika impeta, gusa avuga ko mu bukwe bwe atazigera yambika umugore we impeta ahubwo azamwambika umwishywa.
Ati 'buriya mu bukwe bwanjye nzarongoza umwishywa, abe abyiteguye rwose, njyewe mu ntanzi z'urugo ndanawihingiye, nkimushima nzahita mfata irembo ubundi igihe cyagera nkamwambika umwishywa, buriya umwishywa mu mvura no ku zuba ntabwo upfa kuma. Impamvu kurongoza umwishywa, ni igiti kirandaranda kikagera kure kandi kirwana n'ibihe byose, bivuze ko urugo rwakabaye gutyo.'
Mu gitabo ' Imihigo, imiziro n'imiziririzo mu Rwanda' cya Musenyeri Aloys Bigirumwami asobanura uburyo kera iyo bajyaga gushyingira umukobwa bamukozagaho icyatsi bita umwishywa maze bakavuga ko bawumurongoje. Umwishywa barongoje barawumenyaga cyane, kuko ngo iyo umwanzi awubonye akabatanga kuwakira, ntibabaga bakibyaye.
Ababyeyi b'abashyingiwe, ntibararana ku munsi wo gushyingira abana babo, kereka babanje kwakira umwishywa, ngo baticira abana babo, bakababuza kubyara. Abashyingiwe na bo ntibararana ababyeyi babo batarakira umwishywa, ngo badapfa.
Bashyingira nimugoroba, mu maryama umuhungu akarongora agatera umwishywa, maze mu museso abashyingiwe bakamara amavuta. Abajya kubwira ababyeyi b'umugeni ko kurongora kwarangiye, bagenda ijoro ryose ndetse n'umunsi wose; bakabageraho mbere y'irindi joro, abashyingiwe batarararana.