Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore Kasinge Nadine Claire yari aherutse gutangaza ko ngo aziyamamariza kuba 'Perezida w'u Rwanda ' mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Byahe byo kajya ko bwari ubutekamutwe bugamije kwiba amafaranga y'ibigarasha n'abajenosideri bahora barota kwimika mu Rwanda ingoma y'abicanyi n'abajura nk'uko byahoze!

Kasinge Nadine usanzwe mu kiryabarezi ngo ni ishyaka 'Ishema' rya wa murwayi wo mu mutwe Nahimana Thomas, yahise anashyira ahagaragara ikipe y'abantu 8 nabo babundabunda iyo mu mahanga, ngo bazamufasha kwiyamamaza, ndetse anatangaza, ashize amanga, ko azagera mu Rwanda tariki 23 Ugushyingo 2023!

Ku munsi nyirizina izo 'mpirimbanyi za demokarasi' zagombaga kuba zasesekaye mu Rwagasabo, umutubuzi Kasinge yatangaje ko atakije mu Rwanda, ngo kuko' abavuga rikijyana muri politiki na dipolomasi' bamugiriye inama yo kureka urugendo rumuzana mu Rwanda!
Umunyamitwe Kasinge Nadine ntiyavuze amazina y'abo bajyanama be, cyangwa icyo bashingiyeho bamubuza kuza mu Rwanda.

Iki kinyoma ariko nticyatunguye abasanzwe basobanukiwe imikorere y'aba biyita opozisiyo nyarwanda, by'umwihariko abazi neza ubutekamutwe Kansinge na Nahimana batahwemye gukorera ababakurikira bujiji. Uretse n'ibicupuri ngo ni imishinga Nahimana Thomas n'ibyegera bye yagiye abeshyeshya abantu bakamuhundagazaho inoti, munibuke ko no muw'2016 bakusanyije imisanzu y'ibigarasha n'abajenosideri ngo baje kwiyamamaza, bakajya kwirira iraha i Nairobi, mbere yo kwisubirira i Burayi babeshya ngo bangiwe kwinjira mu Rwanda. Injijite zo muri Australia ubwazo zabahaye abarirwa mu bihumbi 100 by'amadolari( ni miliyoni zisaga 100 uvunje mu mafaranga y'uRwanda) n'ubu ziracyaririra mu myotsi.

Igitangaje ariko, ni ukuntu Nahimana na Kasinge bashobora gukomeza gukinga abantu ibikariko mu maso, nabo ntibashidikanye mu kongera kubaha amafaranga, batitaye ku binyoma bitabarika bamaze kubakubita.

Nyamara ntibisaba kuba umunyabushishozi uhambaye ngo utahure ubutekamutwe bwa Kansinge na Nahimana. Ingero ni nyinshi:

1. Ubujura bakoze mu mishinga ya baringa, harimo n'ikinyoma cyo kwiyamamaza muw'2017, bwagombye kubera isomo abaha imisanzu Nahimana na Kansinge, ntibongere gutagaguza udufaranga twakabasunitse mu buzima butoroshye bwo mu buhungiro.

2. Kasinge Nadine yivugiye ko yamenyeye u Rwanda mu makoraniro y'Abaskuti. Ese koko uretse gufatirana abantu mu bujiji, ibi birahagije ngo ugire 'akayihayiho'ko kuyobora igihugu umaze imyaka 30 udakandagiramo?Ni uwuhe mushinga wa politiki azwiho, ku buryo abamuri inyuma bagira icyizere cyo gutsinda, byanamuha imbaraga zo kuza mu Rwanda kuwusobanura?

3. Iyo urebye Kansinge na bariya bantu 8 ngo bagombaga kumufasha kwiyamamaza, usanga uretse n'ubushobozi buke muri politiki, banasanganywe ibyaha n'ubusembwa bitatuma bahirahira ngo bakandagire mu Rwanda. Abadakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze ibindi byaha, haba mu mvugo no mu ngiro, inkiko zabakurikiranaho baramutse baje mu Rwanda.

3. Ishyaka'Ishema' bari kunyuzamo ukwiyamamaza kwabo ntiryemewe mu Rwanda, kandi ibisabwa ngo umutwe wa politiki wandikwe ntibishoboka ko byaba byujujwe mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe.

4. Ese ubundi ko nta cumbi bari bateganyije, babwiraga ababaha amafaranga ko bazashyikira kwa nde, mu yihe hoteli cyangwa inzu bakodesheje, ko ntayo tuzi bagira mu Rwanda?

5. Ese aba' bavuga rikijyana' babagiriye inama yo kutaza mu Rwanda, bari hehe mbere yo gutangaza iriya tariki ya 23 Ugushyingo?

Ingero zigaragaza ko Kasinge Nadine n'abambari be bifatiye imphwishi ni nyinshi. Gusa guteka umutwe birongeye birabahiriye, aka wa mugani ngo ' iby'abapfu biribwa n'abapfumu! Kugeza ryari ahubwo?!

The post Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umutekamutwe-kasinge-nadine-yongeye-gutuburira-abamukurikira-bujiji/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutekamutwe-kasinge-nadine-yongeye-gutuburira-abamukurikira-bujiji

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)