Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho

Umutoza wa APR FC Thierry Froger, umaze kwigarurira abakunzi b'iyi kipe nyuma y'iminsi arimo kwitwara neza nubwo yari yatangiye atsindwa n'umucyeba Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino wa Super Cup bakamwinubira.

Uyu mutoza mu kiganiro yatambukije kumbuga nkoranyambaga z'ikipe ya APR FC, yatangaje ko abakinnyi b'iyi kipe bari bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagarutse bafite umunaniro ukabije ariko ko bishimye.

Uyu mutoza iki yakigaragaje nk'imbogamizi afite mbere y'umukino barakina n'ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa cyenda z'amanwa.

Ikipe ya AS Kigali imaze iminsi ititwara neza ishobora kungukira muri izi mbogamizi umutoza wa APR FC yagaragaje dore ko Cassa Mbugo Andre utoza AS KIGALI yanatezwe uyu mukino.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yaciye-ibintu-nyuma-yo-gutangaza-icyo-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yakoreye-abakinnyi-be-gishobora-gutuma-as-kigali-ibazukiraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)