Umuvugizi wa RIB yatangaje ko hatawe muri yombi abandi bantu 3 bakurikiranyweho uburiganya mu guhitamo abana bagiye mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha 'RIB', Dr Murangira B Thierry yatangaje ko abantu batatu barimo Umukozi ushinzwe Irangamimerere, Umujyanama w'Ubuzima bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye n'umubyeyi w'umwana witwa Ishimwe Innocent washakaga kwinjira muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda batawe muri yombi.

Aba bose bakurikirwanyweho icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano n'ubufatanyacyaha ku guhimba iyo nyandiko igaragaza imyaka ya Ishimwe Innocent wari waratoranyirijwe kwinjira mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich akaza guhagarikwa kubera ko atari yanditse mu irangamimerere.

Aba bose bafunzwe mu bihe bitandukanye tariki ya 23 na 24 Ugushyingo 2023.

Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iri perereza ryatangiye ubwo RIB yatahuraga ko hashobora kuba hari ibikorwa bigize ibyaha byabaye igihe hakorwaga ijonjora ry'abana bagombaga kujya gutozwa muri Academy ya Bayern Munich.

Ishimwe Innocent ari mu bana 7 bongewe muri 43 batoranyijwe, gusa we yaje kwangirwa na FERWAFA ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y'ukuri.

Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

Ibi ntibihura n'ibyanditse ku ifishi y'amavuko yatanzwe n'Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.



Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-rib-yatangaje-ko-hatawe-muri-yombi-abandi-bantu-3-bakurikiranyweho-uburiganya-mu-guhitamo-abana-bagiye-mu-irerero-rya-bayern-munich-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)