Umwana w'imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y'imyaka itanu amukubise isuka ya majagu mu mutwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y'imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe.

Byabereye ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, bibera mu Murenge wa Ruvune Umwana wapfuye ni umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

Amakuru avuga ko abo bana barimo bakinisha isuka ya majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba, maze ubwo yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n'umugabo atarataha ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

Ni amakuru yahamijwe n'Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent. Yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z'ijoro kuri uyu wa 27 Ugushyingo.

 



Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-umunani-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yishe-umuvandimwe-we-yimyaka-itanu-amukubise-isuka-ya-majagu-mu-mutwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)