Umwe yishyize mu kagozi! Ikorosi mu mubano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwakozwe na New Port Academy buvuga ko abana bangana na 6500 bari hagati y'imyaka 10 na 14 babaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge birimo itabi, inzoga n'ibindi,binyuze muri filime bareba ziganjemo gukoresha ibiyobyabwenge.

Bugaragaza ko abiganjemo urubyiruko bigana abo bakinnyi ba filime bakanywa ibiyobyabwenge bagakora n'indi mico mibi yakinwe, batekereza ko bibagira intwari n'abanyambaraga kubera ibyamamare bafana.

Imwe mu mico ikunze kugaragara yangiza benshi bari muri sinema n'abakunzi bazo nk'abafana harimo: Gukoresha inzoga mu buryo bukabije, kubatwa n'itabi, gukina batukana, gukina biyahura, gukina bagaragara mu bikorwa byangiza abantu nk'ubwicanyi n'ibindi.

Mu Rwanda bihagaze gute

Ku wa 5 Tariki ya 12 Nyakanga mu 2023 mu Mudugudu wa Kaniga Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwana w'imyaka 11 yiganye imwe muri filime z'umunyarwenya uzwi nka "Mitsutsu" akina yiyahura,nawe yimanika mu kagozi arapfa.


Umwana muto yiganye Mitsutsu yiyahura arapfa

Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko uyu mwana wakundaga uyu munyarwenya ,yamwiganye yiyahura bikarangira ahasize ubuzima ku myaka 11 y'ubukure.

Umwe mu bana bamubonye avuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk'unyerera, biza kurangira ashizemo umwuka.

Yagize ati 'Yari ari kwigana filime ya Mitsutsu maze amanika umukandara, amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.'

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Kaguhu Ishimwe Aime yatangajeko uyu mwana yiganaga abanyarwenya bazwi nka Mitsutsu na Nsabi, bimuviramo urupfu.

Ati" Abana bakubwirako barimo bigana abo bita ngo ni Nsabi na Mitsutsu".

"Byabaye bitunguranye. Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y'abana babo, haba mu materefoni Nama televiziyo, bakababwira ko hari ibintu badakwiye kureba, hatazagira undi bihitana".

Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abakinnyi ba Filime mu Rwanda 'President of Actors Union' RAU, Mugisha James yatangarije InyaRwanda inama yafasha abakurikira filime.


Ati " Twabwira abazikurikira ko bakumva ko ibyo babona muri filime biba byakinwe aho kubifata nk'ukuri"

Yakomeje ati " Niyo mpamvu byitwa gukina filime.Ni ugukina, ntibakabifate nk' ibintu byabaye".

Yashishikarije ababyeyi kwigisha abana bakamenya amasomo yatanzwe muri filime aho kubikurikiza bakaba bakwiyangiriza kubera ubwana.

Mu kiganiro n'umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda Regero Norbert uzwi nka Digidigi muri filime ya Papa Sava,yatanze inama ku bantu babarizwa muri uyu mwuga.


Yavuze ko abakinnyi ba filime bakwiye gukina ibintu bidasiga abantu mu gihirahiro kuko bamwe babakurikira bashobora kuyoberwa icyo bakwiye gukora

Ati " Abantu bakwiye gukina ibintu bidasiga ababireba mu gihirahiro, kuko akenshi ibyo dukina ari imfashanyigisho. Iyo ukinnye ibintu bigora abantu mu mahitamo yabo kandi rimwe na rimwe mwakinnye imico mibi, hari abayikurikiza igihe byakinwe n'umuntu bafatiraho icyitegererezo cyangwa bakunda. Rero ni byiza gutegura ibyubaka sosiyete nyarwanda kuruta ibiyisenya".

Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko gukina filime zivuga ku bikorwa bibi bikwiye gusozwa bagaragaza ingaruka mbi zabyo, bityo bigafasha abakurikirana filime barimo n'abana bato kwirinda iyo myitwarire.


Yakomeje asaba ko abakinnyi ba filime batekereza ku bantu babakurikira bigatuma bategura filime zubaka umuryango nyarwanda.


Bimwe mu bikorwa bigaragara muri filime bigiraho ingaruka abana bazikurikira cyane cyane abataragira ubushobozi bwo gufata imyanzuro ihamye







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136828/umwe-yishyize-mu-kagozi-ikorosi-mu-mubano-wa-sinema-nyarwanda-nabankunzi-bayo-136828.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)