Uri umugabo mwiza ! Umugabo wagaragaye ari kurera abana be akomeje gushimagizwa n'abagore benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ubusanzwe abagabo benshi bazi ko kurera umwana cyangwa kurera abana Ari ibintu bikorwa n'abagore.

 

Kuva mu myaka ya cyera kugeza nubu hari abantu bakibyizera gutyo, icyakora mu gihe tugezemo umugore yahawe ijambo uburinganire mu muryango bushyirwa imbere, ubu nta kintu umugore yakora umugabo atakora nubwo Hari abatari babyumva neza.

 

Ni muri ubwo buryo abagabo benshi bashishikarizwa kwita ku bagore babo babafasha gukora imirimo imwe nimwe mu rugo ndetse harimo no kurera abana. Ibyo bituma umugabo nawe yegera abana be bakamenyerana ndetse bagakina nka papa n'abana.

 

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho yuyu mugabo waruri kurera abana be mu gihe umugore we yari yagiye ndetse uyu mugabo akomeje kubishimirwa aho bakomeje kumwita umugabo mwiza cyane abagore niho bakomeje kumwita gutyo.

 

Mu mashusho yanyujijwe ku rukuta rwa TikTok, uyu mugabo yagaragaye ateruye umwana we muto ndetse nundi muto Ari gukinira ku maguru ye, mbese wabonaga Ari ibintu byiza kubona umugabo Ari kwita ku bana be.

 

Uyu mugabo yavuze ko yari Ari gukora uko ashoboye ngo abana be bagume bishimye batarira kugera igihe nyina yari bugarukire cyane ko ngo umugore wuyu mugabo ntawaruri aho ngo Abe arera abana, ahubwo uyu mugabo yari yakifatiyemo arera abana be ndetse ubona ko bimushimishije.

 

Akomeje kuvugisha benshi ndetse yabereye urugero abandi bagabo ko nabo bakwiye kwita ku bana babo bityo kugira ngo bamenyerane. Icyakora uyu mugabo akomeje gushimwa cyane Ari gushimwa cyane nigitsina gore.

 

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko Ari igisobanuro kiza kugaragaza uburinganire mu muryango hagati y'umugore n'umugabo.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: the.talk.ng

The post Uri umugabo mwiza ! Umugabo wagaragaye ari kurera abana be akomeje gushimagizwa n'abagore benshi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/uri-umugabo-mwiza-umugabo-wagaragaye-ari-kurera-abana-be-akomeje-gushimagizwa-nabagore-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 6, January 2025