Uwayezu Jean Fidel yongeye gushimangira ko ari umuyobozi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwemeza icyo agiye gukora muri uyu mwaka abafana bakamukunda kurushaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu Jean Fidel yongeye gushimangira ko ari umuyobozi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwemeza icyo agiye gukora muri uyu mwaka abafana bakamukunda kurushaho

Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, uyu munsi tariki 17 Ukwakira 2023, nibwo hakozwe inteko rusange atangaza ko amadeni yasanze muri iyi kipe barimo kugenda bayishyura Kandi bagiye kuyarangiza.

Uwayezu Jean yatangaje ko yasanze ideni rigera kuri Milliyoni 860 ariko kugeza ubu nyuma yo kuyishyura basigaranye ideni rya Million 200 ndetse ko bafite gahunda yo kwishyuraho 25% mu mpera z'uyu mwaka.

Ibi nibyo bikomeje gutuma abanyamuryango benshi bakomeza gusaba Uwayezu Jean Fidel gukomeza kuyobora ikipe yabo dore ko ubona ko ari mu murongo mwiza wo kuyisubiza ku rwego ruri hejuru, aho yahoze.



Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidel-yongeye-gushimangira-ko-ari-umuyobozi-ukomeye-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kwemeza-icyo-agiye-gukora-muri-uyu-mwaka-abafana-bakamukunda-kurushaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)