Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema ya Tanzania, yibutse Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we witabye Imana, avuga ko ari umunsi uba utoroshye.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi akaba yari umutoza wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana.
Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, yari amaze imyaka 5 yitabye Imana, Oprah bari barashakanye n'ubwo bari batakibana, yavuze ko uyu uba ari umunsi utoroshye kuri we.
Ati "uyu munsi ni isabakuru ya Nyogokuru wanjye ubyara mama ni n'umunsi se wa Krish Ndikumana (umwana babyaranye) yitabye Imana, ni umunsi utoroshye kuri njye, ariko Imana ni nziza, komeza uruhukire mu mahoro Papa Krish."
Ndikumana Hamad Katauti yashakanye na Irene Uwoya muri 2008, mu mwaka wa 2011 baje kubyarana imfura ya bo, Ndikumana Krish, gusa urugo ntirwaje kubahira kubera ko muri 2013 baje gutandukana.