Yabazaniye amasake 4 none agiye gusubiranayo icyangombwa kigiye kumuhindurira ubuzima: Ubuyobozi bwa RBA bwituye ineza Tuyisenge Aimable wazaniye inkoko nk'impano yageneye abanyamakuru b'urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 nibwo umuturage witwa Tuyisenge Aimable wavuye i Rusizi azaniye inkoko abanyamakuru 4 bakora ikiganiro cy'urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda.

Aimable yavuze ko kubera urukundo akunda Axel Rugangura, Kwizigira Jean Claude, Reagan Rugaju na Ruvuyanga yabahaye impano y'inkoko z'amasake buri wese imwe.

Nyuma y'iki gikorwa, ubuyobozi bwa RBA bwashimiye Tuyisenge Aimable wagize uyu mutima maze bumubaza ikintu yifuza kugira ngo arusheho gutera imbere.

Aimable yavuze ko ashaka uruhushya rwo gutwara moto (Category A), ubuyobozi bwa RBA bwahise bumushakira ishuri rigiye kumwihisha mu gihe gito akaba ari gutwara moto muri Kigali kuko ubu ari kuba Gahanga Kicukiro.

No Comment#urubugarwimikino pic.twitter.com/1uxJPk7jwV

â€" RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) November 28, 2023



Source : https://yegob.rw/yabazaniye-amasake-4-none-agiye-gusubiranayo-icyangombwa-kigiye-kumuhindurira-ubuzima-ubuyobozi-bwa-rba-bwituye-ineza-tuyisenge-aimable-wazaniye-inkoko-nkimpano-yageneye-abanyamakuru-burubuga-rw/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)