Yabonye byinshi ntakeneye kwandavura! Cristiano Ronaldo akomeje gushimwa na benshi nyuma yo guhabwa ikintu atavunikiye akacyanga yivuye inyuma kandi cyari kumuhindurira ubuzima -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabonye byinshi ntakeneye kwandavura! Cristiano Ronaldo akomeje gushimwa na benshi nyuma yo guhabwa ikintu atavunikiye akacyanga yivuye inyuma kandi cyari kumuhindurira ubuzima.

Icyamamare muri ruhago y'Isi akaba rutahizamu wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhabwa penaliti n'umusifuzi ariko akayanga akamubwira ko atariyo ndetse ko atayitera kubera ko yaba yibye ikipe ya Persepolis bakinaga mu mikino ya AFC Champions League.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo inganyije 0-0 n'ikipe ya Persepolis mu gihe iyo Cristiano Ronaldo yemera gutera iyi penaliti bashoboraga gucyura amanota atatu.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje kuvuga amagambo atandukanye ku gikorwa Ronaldo yakoze bigoranye ko hari undi mukinnyi ushobora kugira ubutwari nk'ubwe akaba yabwira umusifuzi ko yibeshye kandi ikipe ye itatsinze.

Amafoto ya Cristiano Ronaldo abwira umusifuzi ko yibeshye:



Source : https://yegob.rw/yabonye-byinshi-ntakeneye-kwandavura-cristiano-ronaldo-akomeje-gushimwa-na-benshi-nyuma-yo-guhabwa-ikintu-atavunikiye-akacyanga-yivuye-inyuma-kandi-cyari-kumuhindurira-ubuzima-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)