Yahise yibanira n'undi mwarimu bigisha ku kigo kimwe: Umugore w'umwarimu yabenze umugabo we w'isezerano hagati mu nteko y'abaturage abana yigisha bareba none ababyeyi arerera bumiwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yahise yibanira n'undi mwarimu bigisha ku kigo kimwe: Umugore w'umwarimu yabenze umugabo we w'isezerano hagati mu nteko y'abaturage abana yigisha bareba none ababyeyi arerera bumiwe.

Umugore w'umwarimu witwa Mukabyagaju Beatrice wigisha ku kigo cy'amashuri cya Mubuga cyo mu Karere ka Gakenke wasezeranye byemewe n'amategeko na Nahimana Silas wanamwishyuriye amashuri ariko ubu akaba yaramuteye iw'inyuma agahitamo kubana n'umwarimu bahuriye kuri icyo kigo witwa Musirikare.

Umugabo wa Mukabyagaju avuga ko umugore we kuva yabona akazi mu Karere ka Gakenke akava mu Karere ka Rulindo aho bari batuye akaza gukodesha impande y'akazi aho yigisha ku kigo cya Mubuga muri Gakenke yatangiye guhinduka kugeza naho umugabo amusuye akamwima karibu.

Silas uvuga ko ntacyo atakoreye umugore we dore ko ari nawe wamurihiye amashuri yisumbuye ya Kaminuza ndetse akaba ari nawe wamushakiye akazi akamujyana muri Gakenke none ngo icyo yifuza ni ubutabera kuko ngo nta kuntu umugabo yacyura urugo rwe kumugaragaro kandi akiriho ahumeka umwuka w'abazima.

Abaturage bari mu nteko aho Silas yari yagiye gutangira ikibazo cye bagaragaje ko Mukabyagaju wigisha ku kigo cy'amashuri cya Mubuga ari umunyafuti kandi ko ibintu yakoze bidakwiriye umurezi kuko bigaragaza isura mbi imbere y'abana arera.

Aba babyeyi babihuje nuko abana Mukabyagaju yigisha nabo bari mur'iyo nteko bumva ibyo umurezi wabo aregwa.

 



Source : https://yegob.rw/yahise-yibanira-nundi-mwarimu-bigisha-ku-kigo-kimwe-umugore-wumwarimu-yabenze-umugabo-we-wisezerano-hagati-mu-nteko-yabaturage-abana-yigisha-bareba-none-ababyeyi-arerera-bumiwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)