Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo.
Ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe y'Intare FC maze iyi kubita itababariye bimwe abakunzi b'umupira bita guha ikipe isomo rya ruhago dore ko yayitsinze ibitego 6-0.
Ibitego by'ikipe ya APR FC uko ari bitandatu byatsinzwe n'abakinnyi babiri aribo rutahizamu Bizimana Yannick watsinze ibitego 4 na Ndikumana Danny watsinze ibitego 2.
Uyu mukino wabereye ku Ikirenga Stadium aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.
Source : https://yegob.rw/yayihannye-idakoresheje-agatoki-apr-fc-yatsinze-murumuna-wayo-nta-miyaga-ishyizemo/