Yego nibarutse! Rumaga nyuma y'igisigo yakora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gisigo kizajyana n'igitabo cyacyo cyubakiwe ku nkuru mpamo (itari iy'abakigaragaramo bose). Rumaga avuga ko 'Rudahinyuka' ari igihangano kivuga ku rukundo mpamo hagati y'abakundana by'ukuri, rurangirira ku mubano w'akaramata ushinze imizi ku nzibutso uba waragiranye n'uwo wagize amahitamo.

Uyu musizi agereranya iki gisigo cy'iminota 7 n'isegonda 1 no kwibaruka ubuheta bwe kuri album ye ya kabiri yatangiye gutegura izaba igizwe n'ibisigo umunani.

Rumaga yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yacicikanye agaragaza Bahali Ruth ameze nk'ukuriwe, yatumye benshi batekereza ko yibarutse umwana, ariko ko mu bijyanye n'inganzo abigereranya no kubyarana iki gisigo na Bahali Ruth.

Uyu musizi avuga ko mu bihe bitandukanye yumvikanishije ko ibisigo bye abifata nko kwibaruka nubwo byo bitavukira mu gihe cy'amezi icyenda nk'ay'umwana w'umuntu, kuko byo bishobora no kuvuka no mu gihe kitarenze iminsi 10.

Yavuze ati 'Abantu numvise bavuga ngo nibarutse, ariko ntabwo ari benshi bambajije ngo nibarutse iki! Ni kenshi nagiye mbibabwira ko ibisigo byanjye mbifata nk'abana, kuko nabyo ndabigendera nkabisama nkabitwita mu gihe runaka nkabibyara.'

'Aho bitandukanira n'abana b'umubiri ni uko byo bitarindira amezi 9 ahubwo n'iminsi 10 cyaba kivutse. Rero iki 'Rudahinyuka' ni kimwe mu byo nabyaranye na Bahali.'

Rumaga avuga ko iki gisigo kiri mu bigize Album ye ya kabiri y'ibisigo izaba iriho ibisigo umunani. Agiye gushyira hanze iyi album nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise 'Mawe' iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z'abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n'ibyamukoze ku mutima.

'Mawe' avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru.

Hari igisigo nka 'Mazi ya Nyanja' cyakunzwe cyane, ahanini biturutse ku butumwa burimo no kuba yaragikoranye na Alyn Sano wamushyigikiye cyane. Hari kandi 'Umugore si umuntu', igisigo kivuga ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.

Muri rusange, album ye iriho ibisigo 10 nka "Mawe", Narakubabariye" ari kumwe na Bruce Melodie, "Kibobo" na Juno Kizigenza, "Umwana araryoha" yakoranye na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja" na Alyn Sano, "Inyana y'inyange imara agahinda";

"Intango y'ubumwe" ari kumwe na Buravan, Bull dogg na Mr. Kagame, "Ivanjiri II" yakoranye na Alpha Rwirangira, "Intambara y'ibinyobwa" ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na "Komera mukobwa".

Uretse kuvuga ibisigo, Rumaga asanzwe ari mu banditsi b'indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.

Amaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza, haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga, bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mu byo avuga.

Ubusizi ni inganzo isa nk'iyari imaze kugenda biguru ntege yewe hafi yo kwibagirana, kubera umubare nkene w'ababukora mu gihe buzwi nk'umubyeyi  w'izindi nganzo.

Gusa biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa, urukundo n'ubwitange babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n'iyi nganzo nk'uko byahoze.


Rumaga yashyize ahagaragara amashusho y'igisigo yise 'Rudahinyuka' yakoranye na Bahali Ruth 

'Rudahinyuka' yabaye igisigo cya kabiri Rumaga abyaranye na Bahali Ruth nyuma ya 'Ayabasore' cyamamaye cyane 

Rumaga avuga ko amafoto yacicikanye yatumye abantu batekereza ko yibarutse, ariko ntawamubajije icyo yibarutse 


Rumaga yatangaje ko igisigo 'Rudahinyuka' kizavamo igitabo


KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'RUDAHINYUKA' CYA BAHALI RUTH NA RUMAGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136208/yego-nibarutse-rumaga-nyuma-yigisigo-yakoranye-na-bahali-ruth-kizavamo-igitabo-video-136208.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)