Yubatswe narenga Miliyoni 13 Frw ! Byinshi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 03 Ugushyingo 2023 nibwo hashyizwe hanze iyi Website iriho inkuru mpamo y'inzira y'urukundo rwa Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella. Kuva iyi Website yajya hanze ababa mu myidagaduro batangiye impaka zibaza akamaro k'iriya kayo Â n'ikiguzi cyagenwe cyo kuzareba buriya bukwe buzaba ari ubw'amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

 

Inkuru y'urukundo rwabo handitseho ko yatangiye ku itariki 24 Ugushyingo 2019 I Nairobi muri Kenya. Pamella avuga ko bahuye ari ku wa Gatatu ubwo yari mu mwiherero wa Miss Africa. Nyuma y'imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo The Ben yambitse impeta Pamela. Iki gikorwa nacyo cyaciye igikuba mu myidagaduro dore ko cyari igikorwa kiri mu bihenze bitewe n'ikirwa byabereyeho. The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bri bamaze iminsi baragiye kuruhukira. 


Ku itariki 31 Kanama 2022 The Ben na Pamela basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura bahamya isezerano ryo kubana mu mategeko nk'umugabo n'umugore.


Ku itariki 15 Ukuboza 2023 hafi ya Intare Conference Arena hazabera umuhango wo gusaba no gukwa. Ni mu gihe ku itariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center hazabera indi mihango izaba isigaye irimo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumirwa.

 

Kubera iki hakozwe Website?

 

The Ben ni umuhanzi mukuru mu gihugu no mu Karere ndetse no ku Isi muri Rusange . Afite abafana benshi kandi bifuza kumutwerera. Igitekerezo cyo gushyiraho Website amakuru InyaRwanda ifite ahamya ko byatewe n'umubare mwinshi w'abafana bakunda The Ben ariko bakaba badafite amahirwe yo kuza muri ubu bukwe.


Ababa i mahanga 'Diaspora' bakunda The Ben bakaba bari mu batekereshejweho kuko bifuza kudacikwa na buriya bukwe. Kuba ubukwe buzabera i Kigali bukazatahwa n'umubare mbarwa nabyo biri mu bizafasha abakunda The Ben kubukurikira bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho burimo iriya Website.

 

Gutwerera ni Umuco nyarwanda


 Mu muco nyarwanda iyo umuntu afite ubukwe inshuti n'abavandimwe barihuza bakamushyigikira mu buryo bw'amikoro n'ibitekerezo bikubiyemo impanuro zizafasha urugo rushya rukazaba guhirwa muri byose. The Ben rero nk'icyamamare nawe akwiriye gutwererwa kuko afite inshuti n'abavandimwe bagomba kugira uruhare mu igenda neza ry'ubukwe bwe 'nkuko n'ubundi hajya habaho amatsinda ya za Whatsap usanga aba arimo abantu bitanga kugirango ubukwe bugende neza. 

 

Website yubatswe n'asaga Miliyoni 13 Frw


Umuhanga wubatse iriya Website ni umwe mu bahanga bari mu Rwanda mu gutegura umushinga wa Website. Amakuru InyaRwanda ifite yemeza ko iriya Website yubatswe mu mezi asaga 6 kandi ijyaho $10,500 asaga Miliyoni 13 Frw. Uwaduhaye amakuru  yasobanuye ko na nyuma y'ubukwe iyi Website izajya icaho amakuru, ubuzima bwa buri munsi bwa The Ben na Pamella.

 

Izina ry'umuhanzi riramutunga

 

Mu gucuruza ibikorwa by'umuhanzi bikabyara inyungu akenshi inaha i Kigali usanga umuhanzi n'ikipe ye batazi uko babyaza umusaruro izina ry'icyamamare mu buryo burenze gucuruza umuziki. Umuhanzi umaze imyaka 15 mu muziki aba yarubatse umubare munini ku buryo izina rye rikwiriye kumubyarira umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi.


Umufana rero niwe uba ugomba gutunga umuhanzi kuko umufana aba atunzwe n'ibihangano bya wa muhanzi mu buryo bw'umunezero, kwivura agahinda, indirimbo z'imitoma zifasha abakundana, ingo zibana gukomeza kuryoherwa n'umunyenga w'urukundo.


 Mu bihugu byateye imbere usanga ikintu cyose umuhanzi akojejeho ikiganza kimubyarira amafaranga. Imyambaro yambara ikaba ari iy'uruganda bafitanye amasezerano, aho akorera imyitozo ngororamubiri bakamwishyura, Hoteli asohokeramo zikamwishyura, kumva, kureba ibihangano bye akishyurwa ndetse n'ibindi bikorwa byose agiramo uruhare usanga abafana bitanga kuko nawe aba amara igihe kinini abakorera imiziki bazumva, bazareba igihe cyose yaba ahari cyangwa se yaratabarutse.


Umuhanzi ufite ibigwi mu muziki aba akwiriye kurenga gutungwa n'ibitaramo gusa dore ko binaba gake kandi usanga hari uburyo bwinshi yakoresha akabyaza umusaruro izina, abafana, igikundiro aba afite.


Mu Rwanda dufite ingero z'amakipe atunzwe n'abafana nka Rayon Sports kuko itanga ibyishimo. Ni narwo rugero abahanzi nyarwanda bakarebeyeho bakabyaza umusaruro igikundiro baba bafite kuko hari abajejetafaranga baba bifuza kubatera inkunga bakabura uburyo babikoramo. I Burundi InyaRwanda yari ihari ubwo The Ben yari ku rubyiniro umukire akazamuka akamusanga. Uyu muherwe yari yitwaje igifurumba cy'amadolali ayanyanyagiza kuri The Ben.


The Ben amanutse ku rubyiniro yasanze wa mukire amutegereje amuha andi madolali menshi. Umukire nk'uyu kimwe na bagenzi be bakunda The Ben biragoye kubona uko bamutwerera usibye kwifashisha uburyo bwa Website bagashyigikira umuhanzi bikundira.


Iyi Website yatekerejwe'design& Concept' n'umuhinde Sapeans. Ad uri mu bahanga bari i Kigali mu mishinga ya za website. Yakozwe 'Developed' na Rwejo Tek, ikaba iri mu biganza bya Country Records


Aho waba uri hose ku isi wakoresha iyi Website ukereka urukundo The Ben na Pamella

WEBSITE YA THE BEN NA PAMELA

THE BEN YAHAWE IGIFURUMBA CY'AMADOLALI

KUREBA UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELA BIRASABA KWISHYURA 50 Frw

THE BEN NA PAMELA BASEZERANYE MU MATEGEKO I KIMIHURURA

THE BEN AFITE ABAFANA BAMUKUNDA HIRYA NO HINO KU ISI

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136322/yubatswe-narenga-miliyoni-13-frw-byinshi-kuri-website-the-ben-na-pamella-yateje-impaka-136322.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)