Myugariro w'ikipe ya Raciny White Daring Molenbeek mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Yves Hendrickx Mutamuliza ategerejwe mu Rwanda ku munsi w'ejo ku Cyumweru aho azaba yitabiriye ubutumire bw'Amavubi.
Nk'uko twabigarutseho ko hari abakinnyi batahamagawe muri 30 b'ikipe y'igihugu Amavubi bazakina na Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 bagomba kwiyongeramo, Yves ni umwe muri bo.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ndetse akaba ashobora no gukina mu mutima w'ubwugarizi, azagera mu Rwanda ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.
Yves Hendrickx akaba avugaka kuri se w'umunyarwanda ndetse na nyina w'umubiligi.
Si we gusa amakuru Ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko na Thierry Musabyimana ukinira abatarengeje imyaka 19 ba Le Havre mu Bufaransa na we yemeye gukinira Amavubi.
Uyu mukinnyi akaba yaramaze kohererezwa ubutumire ndetse n'itike aho nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Mbere.
Thierry Musabyimana w'imyaka 18 akaba yaravukiye mu Bufaransa ku babyeyi babiri bombi b'abanyarwanda.
Aba baje biyongera ku munyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na we wamaze gutumizwaho n'ikipe y'igihugu Amavubi.
Muri iri jonjora, Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, ni imikino yose izabera mu Rwanda.