Zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma abanyarwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko bwije n'uko bukeye usanga imbuga nkoranyambaga nka 'Snapchat', 'X', 'Instagram', 'Whatsapp' n'izindi zikunze kugaragaraho amafoto cyangwa amashusho y'abanyarwandakazi bambaye imyenda igaragaza imyanya y'ibanga yabo, ndetse hari nababa bambaye ubusa buri buri. Rimwe na rimwe ibi bikunze kwibazwaho igituma bikomeje gufata indi ntera aho kugirango bigabanuke dore ko abanyarwandakazi bakunze kugirwa inama yo kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda uhabanye n'uko bigaragaza kuri izi mbuga.

Rimwe na rimwe bamwe mu bakobwa bakunze gushyirwa hanze muri ubu buryo, benshi bavuga ko usanga ari nk'amafoto baba babitse muri telefone yabo yibwa agashyirwa ku mugaragaro cyangwa se bayoherereje nk'umusore bakundana bikarangirana akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ariko nubwo benshi bavuga ko bitaba byabaye ku bushake, ntibikuraho ko hari ababikora kubushake.

Kugeza ubu hari abanyarwandakazi bacuruza amashusho yabo n'amafoto yabo bambaye ubusa, ndetse hari n'ababicuruza ku rubuga rwa 'Onlyfans' aho bishyurwa ngo bakore ibiterasoni. Ibi byose nibyo bituma benshi bavuga ko abanyarwandakazi biyandarika ku mbuga nkoranyambaga nubwo muri bo ntawurahamya ku mugaragaro ko yiyandarika.

Iyo witegereje aba bakobwa bakunze gukwirakwiza amafoto n'amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyambaro uhita wibaza impamvu nyayo itera abakobwa kwiandarikira ku mbuga nkoranyambaga, aha hakavugwa impamvu nyinshi zitandukanye.

Dore zimwe mu mpamvu 5 zivugwaho kuba arizo zituma abakobwa bavugwaho kuba biyandarika ku mugaragaro:

1. Ubwibone

Kwibona no kwiyumvamo ubwiza burenze ni imwe mu mpamvu zituma abakobwa benshi bumva ko bagomba gushyira hanze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ngo bamurikire Isi nabandi batabazi ko mu bakobwa beza bazi nabo bagomba kubongeramo, akenshi kugira ngo yerekane itandukaniro umukobwa w'umwibone ashyira hanze ifoto yerekana uko ateye abantu bakabasha kwihera ijisho aho we yiyiziho ubwiza.

2. Ubusinzi

Benshi mu bakobwa bashyira hanze amafoto bwacya bayabona ukagira go sibo bayashyizeho, binginga uwaba ayifite wese kutayiha agaciro, ibi biterwa nuko abenshi bashyira hanze aya mafoto basinze aho baba batazi neza ingaruka z'ibyo bakoze . Iyi mpamvu ni kimwe n'indi y'abakobwa basabitswe n'ibiyobyabwenge bashyira amafoto yabo hanze bamaze kunywa ibiyobyabwenge bakabikora batumva neza uburemere bw'ibyo bakoze.

3. Irari ry'Ubusambanyi no gushaka kwicuruza

Abakobwa bamwe b'abanyarwandakazi baharaye ubusambanyi kimwe no kwicuruza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga ,mu rwego rwo gukurura abasore basambana ndetse no gushakisha abakiriya bibasaba gushyira amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa indi myenda yerekana imwe mu myanya y'ibanga yabo, aya mafoto akurura igitsina gabo atuma abasore benshi n'abagabo bashidukira gushakisha uko bahura n'aba bakobwa ubusambanyi bukogera gutyo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

4. Ugushaka kwamamara byihuse

Umukobwa wese ukunze gushyira amafoto ye ku buga nkoranyambaga yambaye ubusa cyangwa indi myambaro igaragaza imwe mu myanya  y'ibanga yamamara ku buryo bwihuse dore ko amafoto ye aba ahererekanywa buri kanya abantu bose bayohererezanya ibi rero bikaba biri mu bituma umukobwa ushaka kwamamara bimworoheye anyura iyubusamo akajya ashyira amafoto amwandagariza ku mbuga nkoranyambaga.

5. Kwigana imico y'ahandi cyangwa kwigana ibyamamarekazi

Kugerageza kwigana imico babona ku bakobwa bo mu bindi bihugu nabyo biri mu bituma babigana. Iyo abanyarwandakazi babonye abanya-Nigeria,abanyamerika,abagandekazi cyangwa n'abandi bose biyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga babona ntakibazo bityo bakabigana nyamara birengagije ko imico yabo itandukanye niyabo.

Iyo babonye ibyamamarekazi bakunda, yaba abahanzikazi cyangwa abanyamideli n'abakina filime, bakunze gushyira hanze amafoto cyangwa amashusho y'ubwambure bwabo, nabo bumva baratanzwe bakagerageza kubigana kuko n'ubusanzwe usanga hari byinshi babafatiraho urugero harimo nk'imyambarire n'ibindi.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abakobwa b'abanyarwandakazi bakunze kuvugwaho kwiyandarikira ku mbuga nkoranyambaga cyakora uwavuga izi mpamvu ntiyasoza atarebeye hamwe zimwe mu ngaruka bakura muri uku kwiyandarika ndetse rimwe na rimwe zikunze kugaragarira amaso yabantu, aha umuntu yavuga;

*Guta umuco bishyira ku gukora ibidakorwa ukarumbira umuryango nyarwanda ndetse n'umuryango wawe muri rusange, kudaha ishuri n'amasomo agaciro kuko uba ubona ubuzima bwawe warabushyize mu kungukira ku bo utanazi bityo ubwenge mu ishuri bukagenda nka nyomberi,

Kwangiza umuryango nyarwanda dore ko abakiri bato baba bareba ibyo ukora bagashaka kubyigana kandi ntabyiza ufite, gutwita inda zitateganyijwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mupuzabitsina, ubunebwe bushyira ubukene kuko aba yaramenyereye guhabwa iyo akuze ntawe ukimureba yaracunze nabi ibyo yabonye bimuviramo kuba umukene udashobora gukora kuko aba yaramenyereye kurera amaboko.

Ibi byose bivuzwe hejuru, ntitwakwirengagiza kugaruka  ku isomo byakagombye gusigira abana b'abakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni byiza kuzikoresha kuko habaho ibintu byinshi , amakuru menshi kandi nibyo umuntu agomba kugendana n'iterambere ariko na none ukibuka ko uri umunyarwandakazi ukamenya indangagaciro na kirazira z'Umuco nyarwanda aho uharanira gukora ibyiza barumuna bawe bakwigiraho kandi byateza imbere igihugu cyawe byose biherekezwa no gukura amaboko mu mufuka umuntu agakora akareka kuba umusongarere uhora utegereje abazamufasha atanazi bityo akirindira ubuzima yirinda ubusambanyi buba bukorerwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136798/zimwe-mu-mpamvu-zikomeje-gutuma-abanyarwandakazi-bavugwaho-kwiyandarika-ku-mbuga-nkoranyam-136798.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)