Zuchu yandikiye amateka akomeye muri Wasafi ya Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Zuchu umukobwa wa Khadija Kopa wamamaye muri muzika ya Tanzania mu njyana ya Taarab yakoze amateka yo kuba umuhanzikazi wa Mbere wujuje Miliyoni 3 kuri YouTube muri Wasafi.

 

Umuziki wabaye inzira y'ubukire kuri benshi mu bahanzi nyuma y'aho banenyeye ko wakwinjiza amafaranga.

 

Muri uko kuyashaka ninaho bamwe bamenye ubwenge bwo kwingizaho umubare w'ababakurikira kumbuga nkoranyambaga zabo, banyuzayo izo ndirimbo bakoze.

 

Zuchu abifashijwemo na nyina umubyara nawe w'umuhanzi yinjiye muri Wasafi Lebal ya Diamond Platnumz, amuha ikaze atangira no kumukorera ibihangano bitandukanye.

 

Uyu muhanzikazi yahise atangira kwigarurira imitima y'abafana ba Diamond na cyane ko ntagihe cyashize batavuzwe mu rukundo gusa Diamond Platnumz nka Boss we akabigendera kure akirinda kugira icyo abivugaho mu gihe Zuchu we atahwemye kuvuga kurukundo rwe n'uyu muyobozi wa Wasafi.

 

Nyuma y'ibyo byose Zuchu yabaye umuhanzi wa Kabiri , ukurikirwa cyane kuri YouTube nyuma Diamond Platnumz. Kuri ubu Zuchu yujuje Miliyoni 3, arenga kuri Mbosso na Lavlav bamutanze muri Wasafi.

 

Gufashwa na nyina Khadija Kopa no kurema inkuru z'ibihuha nibyo byatumye Zuchu aca kuri bagenzi be bakora umuziki bucece.

Congs @officialzuchu from @Wcbwasafi_ @wasafifm for the achievement. 3Milion subscribers already pic.twitter.com/yPSMWwwD5t

â€" UMUNSI.COM (@umunsiofficial) November 15, 2023

The post Zuchu yandikiye amateka akomeye muri Wasafi ya Diamond Platnumz appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/zuchu-yandikiye-amateka-akomeye-muri-wasafi-ya-diamond-platnumz/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)