45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2
43" Kiyovu Sports ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Mackenzi, umupira usanya Niyonzima Olivier ahagaze neza ashyiraho umutwe, umupira ujya mu izamu, ariko Nshimiyimana Ismail umupira awukuramo n'ukugura ujya muri koroneri
35" Igitego cya APR FC: APR FC itsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira wa kufura
Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi asa nkaho arimo kubaka uburyo bushobora gutanga igitego. Kilongozi Bazombwa, yagoye cyane Niyomugabo Claude wari umaze iminsi adakina inyuma uciye i Bumoso.
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibugaÂ
Nzeyurwanda Djihad
Niyonzima Olivier Seif (c)
Tuyisenge Hakim
Mugiraneza Frodouard
Sharif Bayo
Mugunga Yves
Richard Kilongozi Bazombwa
Nizeyimana Djuma
Nizigiyimana Karim Makenzi
Iracyadukunda Eric
17" Igitego cya Kiyovu Sports: Kiyovu Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kilongozi Bazombwa ku mupira azamukanye aturutse mu mpande, yinjira agana mu rubuga rw'amahina, areba umunyezamu uko ahagaze, arekura ishoti rirerire, umunyezamu awishoraho biranga, uruhukira mu izamu.
Abakinnyi 11 APR yabanje mu kibuga
Pavelh Ndzila
Omborenga Fitina (c)
Niyomugabo Claude
Nshimiyimana Yunussu
Niyigena Clement
Taddeo Lwanga
Ruboneka Bosco
Nshimirimana Ismael Pitchou
Kwitonda Alain Bacca
Mugisha Gilbert
Victor Mbaoma
02" Kirongozi azamukanye umupira agana ku izamu rya APR FC, ariko ba myugariro bamubera ibamba, ndetse akorera ikosa Yunusu.
Ikipe ya APR FC yambaye imyenda y'umweru de inimero zandikishije ibara ry'umukara.
Kiyovu Sports yambaye amakabutura y'icyatsi kibisi, ndetse n'imipira ariko irimo akabara k'umweru.
18:03" Umukino uratangiye: ikipe ya APR FC niyo itangije umukino, ku mupira utanzwe na Victor Mboama.
Niyonzima Olivier Saif nawe yabanje mu kibuga n'ubwo yageze mu mwiherero uyu munsi
Mugunga Yves byavugwaga ko atari bukine kubera ibibazo by'amafaranga yari afitanye n'ubuyobozi yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje kuvugwamo ibibazo bijyanye n'amikoro, igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa mbere. Uyu mukino, ukaba utangiye isaha ya saa 18:00 PM, ukaba uribubere kuri Kigali Pele Stadium.
Aya makipe yari amaze imyaka isaga itatu ahanganiye igikombe shampiyona, umukino wabahuzaga wabaga wabaga usobanuye nyinshi mu myaka ibiri itambutse, hari naho aya makipe yajyaga guhura Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.
APR FC igiye kujya muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 25 iganya na Police FC imaze gutsinda Marine FC.
Kiyovu Sports irashaka amanota 3 nibura ikegera amakipe ari imbere yayo nka Rayon Sports na Musanze FC, kuko yahita igira amanota 19 Rayon Sports igasigara iyirusha amanota 4.